Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukwakira 2020, habaye Tombola y'amatsinda ya UEFA Champions League, aho bigaragara ko umukino uzaba witezwe na benshi ari uzahuza FC Barcelona ya Messi na Juventus ya Cristiano Ronaldo.
Ni tombola yabereye i Geneve mu Busuwisi, yari yitabiriwe n'abahagarariye amakipe yabonye itike yo kuzakina iri rushanwa uyu mwaka.
Nubwo buri tsinda rigira ibyaryo, gusa hari amatsinda bigaragara ko hazakomeza umugabo hagasiba undi, ariko umukino uzaba uhanzwe amaso n'abatuye Isi ni uzahuza Juventus ya Cristiano na Barcelona ya Messi bongeye guhura nyuma y'igihe kirekire.
Cristiano na Messi baherukaga guhura mu mwaka ushize, hakaba hari haciyemo igihe kirekire badahura bahanganye.
Hari andi matsinda akomeye bizagorana kumenya uzazamuka n'uzasigara, harimo nk'itsinda rya A ririmo Bayern Munich yo mu Budage, Atletico Madrid yo muri Espagne, Salzburg yo muri Autriche na Lokomotiv Moscow yo mu Burusiya, Itsinda rya H ririmo Paris St-Germain yo mu Bufaransa, Manchester United yo mu Bwongereza, RB Leipzig yo mu Budage na Istanbul Basaksehir yo muri Turikiya ndetse n'itsinda rya G ririmo Juventus, Barcelona, Dynamo Kyiv na Ferencvaros.
DORE UKO AMAKIPE YATOMBORANYE:
Group A: Bayern Munich, Atletico Madrid, Salzburg, Lokomotiv Moscow
Group B: Real Madrid, Shakhtar Donetsk, Inter Milan, Borussia Monchengladbach
Group C: Porto, Manchester City, Olympiakos, Marseille
Group D: Liverpool, Ajax, Atalanta, Midtjylland
Group E: Sevilla, Chelsea, FK Krasnodar, Rennes
Group F: Zenit St Petersburg, Borussia Dortmund, Lazio, Bruges
Group G: Juventus, Barcelona, Dynamo Kyiv, Ferencvaros
Group H: Paris St-Germain, Manchester United, RB Leipzig, Istanbul Basaksehir
Imikino ya mbere mu matsinda izatangira gukinwa tariki ya 20 Ukwakira 2020, mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 29 Gicurasi 2020 ubere ku kibuga cya Ataturk Stadium giherereye Istanbul muri Turikiya.
Cristiano na Messi bagiye kongera guhura bahanganye
PSG na Manchester United uzaba ari umukino ukomeye cyane
Bayern na Atletico bizaba ari ishiraniro
TANGA IGITECYEREZO