RFL
Kigali

Birashyushye! Tsindira ibihembo birimo imodoka muri poromosiyo 'Twizamukire' ya MTN Rwanda-AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/10/2020 14:08
3


MTN Rwanda izanye ibihembo birimo; imodoka, moto, Flat Screen n’ibindi muri Poromosiyo yise ’TWIZAMUKIRE’ ku bafatabuguzi bayo.



Ntabwo ari ibikabyo, MTN Rwanda ni yo sosiyete y’itumanaho ya mbere mu gihugu. Kuri uyu wa Kane Tariki 1 Ukwakira 2020, iyi sosiyete ku cyicaro cyayo gikuru giherereye i Nyarutarama yamuritse ibihembe birimo imodoka igiye gutanga ku bafatabuguzi bayo bazakoresha cyane serivise zayo nka MoMo Pay.

Mu ijambo rye bwana Desire Ruhinguka ushinzwe ubucuruzi muri iyi sosiyete, yavuze ko ubu umufatabuguzi wa MTN Rwanda wese afite amahirwe yo gutsindira ibihembo byinshi birimo imodoka. Iyi poromosiyo ni iyo kwizihiza ibihe iyi sosiyete y'itumanaho ya mbere mu Rwanda imazemo mu kumenyekanisha serivisi zayo zirimo izijyanye n’ikorana buhanga (Digital) nka Momo pay. Iyi poromosiyo ya ’TWIZAMUKIRE’ izamara ibyumweru cumi na kimwe (11) yatangiye uyu munsi ikazageza tariki 18 Ukuboza 2020.


Ku cyicaro cya MTN RWANDA i Nyarutarama ni ho ibi birori byabereye

Iyi promotion izasiga bamwe mu bafabuguzi ba MTN Rwanda batsindiye ibihembo birimo imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Pro, Moto izajya itangwa buri cyumweru, amafaranga miliyoni imwe y’amanyarwanda (1,000,000 Frw) azajya atangwa buri cyumweru, ibihumbi ijana  (100,000 Frw) ku bantu babiri bizajya bitangwa buri cyumweru, amagare n’ibindi byinshi.

Desire Ruhinguka ushinzwe ubucuruzi muri iyi sosiyete yavuze ko hari n’izindi mpano zagenewe abafatanyabikorwa ba MTN barimo abemera kwishyurwa hakoreshejwe MoMo Pay. Aba bazatsindira ibihembo bitandukanye birimo moto izajya itangwa buri kwezi, Flat Sceen izajya itangwa buri cyumweru, Smartphone, amagare n’ibindi.

Desire Ruhinguka yasobanuye icyo bisaba kugira ngo umuntu yegukane ibihembo birimo n’imodoka nk’igihembo gikuru. Yagize ati ”Icyo bisaba ni uko umuntu aba yinjiye muri iyo poromosiyo akoresheje ya code ya *456*1# agatangira gukoresha serivise za internet agura Bandle, ndetse agakoresha serivise za MoMo Pay ku kintu agiye kugura cyose”.

Imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Pro ya Made in Rwanda n icyo gihembo gikuru kizatangwa

Yakomeje akangurira abafatabuguzi bayo gukoresha cyane serivise za MoMo Pay kugira ngo nabo bazabashe kwegukana impano muri n'iyi poromosiyo ya 'Twizamukire' na MTN. Magingo aya MTN Rwanda irabarura abakabakaba miliyoni ebyeri bakoresha internet mu buryo buhoraha naho abayikoresha gake barenga miliyoni eshatu. Ku bijyanye na Mobile Money iyi sosiyete irabarura abasaga miliyoni eshatu n’ibihumbi ijana mu gihe cy’imyaka icumi imaze itangiye. Iyi myaka 10 ishize ni yo yatumye iyi sosiyete ishyiraho ibihembo ku bafatabuguzi bayo muri poromosiyo yise “TWIZAMUKIRE”.  Mu rwego rwo kwishimira uko yakiriwe. Amahirwe masa!.

REBA HANO IMODOKA IZATANGWA MURI ''TWIZAMUKIRE NA MTN"








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umurerwa divine 3 years ago
    Mtn itugezahabyishi byiza igitekerezo niko yakomeza kutugezaho nibindi byishi murakoze
  • Hakuzimana vedaste3 years ago
    umurongo wa mbere mu rwanda MTN!
  • Ndanyuzwe aimable11 months ago
    Gutsinda





Inyarwanda BACKGROUND