RFL
Kigali

Jay Polly yamwinjije muri New Tuff Gangs birangira amuhemukiye, azinukwa Hip hop yinjira muri 'Country music'-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/09/2020 12:33
1


Umuhanzi Mr Hu yahishuye ko yigeze kuba umwe mu bagize Taff Gangs abifashijwemo n’umuraperi Jay Polly nyuma akaza kumuhemukira, bigatuma azinukwa injyana ya Hip Hop akinjira muri Country music. Yanavuze ukuntu iyi njyana yinjiyemo imaze kumuhuza n'umunyamerika Josh Turner igihangange ku Isi mu njyana ya Country music.



Byiringiro Eknock ukoresha izina rya Mr Hu mu muziki bakunze kwita The Big Voice ibi byose yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV. Ni bake bamenye ko yigeze kuba umwe mu bari bagize itsinda New Tuff Gangs ryakomotse kuri Tuff Gangs ubwo bamwe mu bari bayigize bashingaga iryitwa Ston Church bafataga nk’itorero.

Yavuze ko nyuma y'uko Tuff Gangs itandukanye yahuye na Jay Polly bagakorana 'Tour' mu Majyepfo no mu tundi turere turimo Karongi n’ahandi. Yavuze ko icyo gihe yari umuraperi mwiza ku buryo ari byo byatumye Jay Polly yifuza gukorana nawe. Ati ”Yabonye Hiphop nkora, arambwira ati urapa fresh (neza) kubera iki tutakorana, arambwira ati ndashaka ko uzaza muri New Tuff Gangs’’.

Yakomeje avuga ko bakoranye igitaramo cya mbere cyabereye i Muhanga. Ni muri ya minsi Jay Polly yari ari gukorana na Ama G The Black album y’indirimbo 10 bamuritse mu 2016. Icyo gihe ngo nyuma y'igitaramo Ama G yabwiye Jay Polly ko Mr Hu ari umuhanga akwiriye kujya muri New Tuff Gangs.

Icyo cyemezo Jay Polly yagifashe ndetse anemeza ko bazamumurikira abanyarwanda nk’umwe mu bagize New Tuff Gangs ku munsi wo kumurika iyi album nyir'izina tariki 6 Kanama 2016. Mr Hu yavuze ko kuri iyo tariki ari bwo yahemukiwe na Jay Polly ku buryo byatumye azinukwa injyana ya Hip hop. Ati "Icyo gihe ni bwo yari bunshyire imbere y’abanyarwanda, bro nari nakoze imyitozo ku buryo icyo gihe bari kumenya ko mu ntara hava impano".

Yakomeje avuga ko yavuye i Muhanga aho yari atuye akazamukana na mugenzi we witwaga The Big waje kwitaba Imana. Ngo bahagurutse iwabo bafite ibihumbi bitatu gusa buri muntu .Bageze i Kigali kuri Petit stade aho igitaramo cyagombaga kubera ngo bahamagaye Jay Polly ntiyabitaba, abo ku muryango banga ko binjira biba ngombwa ko baterateranya amafaranga bakishyura. Bamaze kwinjira ngo bagerageje kwegera Jay Polly ahita abateza abashinzwe umutekano barabasunika babigizayo, icyo kintu kibaka kimubabaza cyane na n'uyu munsi.


Mr Hu arashaka kugaragaza ko Country Music abazungu bayikuye ku banyafrica nk'uko amateka abigaragaza

Yavuze ko gutaha byababereye urugendo rutoroshye kuko bari basigaranye igiceri cy’ijana gusa (100Frw), bariyemo irindazi bageze i Nyabugogo bavuye i Remera n’amaguru mu gitondo. Mr Hu yavuze ko guhemukirwa n’umuraperi Jay Polly ari byo byatumye areka injyana ya Hip hop agahitamo kwinjira muri Country Music. Twagerageje kuvugana na Jay Polly kuri ibi ashinjwa na Mr Hu, ntitwamubona kuri telefone ye igendanwa, tuzakomeza kumushaka agire icyo abivugaho.

Magingo aya Mr Hu afite indirimbo inye zirimo iyo aherutse gushyira hanze yitwa 'Rukundo' ari gutegura kuyikorera amashusho yayo. Gusubiramo indirimbo 'Your man' ya Josh Turner icyamamare mu njyana ya Country ku isi, byamuhuje nawe. Ese hari icyo bizamufasha? Ese yagiranye ibihe biganiro na Josh Tuner? Ibi byose bikubiye mu kiganiro twagiranye mu buryo bw’amashusho.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MR HU


REBA HANO INDIRMBO 'YOUR MAN' YASUBIYEMO YA JOSH TURNER 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Enock byiringiro3 years ago
    🙏🙏🙏





Inyarwanda BACKGROUND