U Rwanda, igihugu kibungabunga ibidukikije binyuze mu muhango ngarukamwaka wo 'Kwita Izina' abana b’ingagi watangiye ku mugaragaro mu mwaka wa 2005 hagamijwe gukomeza gusigasira umuco gakondo w’Abanyarwanda wo kwita izina.
Mu migenzo y’Abanyarwanda harimo n’uwo kwita izina umwana nyuma yo kuvuka. Kwita Izina ni umuhango cyangwa ibirori utasanga ahandi ku Isi, nyamara byuzuyemo imigenzo y’abakurambere ndetse n’umuco w’Abanyarwanda.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo mu kigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda, RDB, Belise Kariza agira ati: “Izina rigaragaza icyo ababyeyi bifuriza umwana wabo, ni yo mpamvu tugena ejo hazaza h’abana bacu binyuze mu mazina tubaha”.Akomeza agira ati: “Binyuze mu Kwita Izina turimo turerekana icyerekezo cyacu cy’aho dushaka kujya”.
Kuva habaho umuhango wo Kwita Izina, ingagi zirenga 300 zimaze guhabwa amazina, buri ngagi ihabwa izina ryatoranijwe rijyanye n’imico yayo hagamijwe kuyifuriza amahirwe no kuzubaka amateka ku giti cyayo. N’ubusanzwe izina rifite igisobanuro gikomeye mu muco Nyarwanda, aho Abanyarwanda bizera ko izina rigira uruhare runini mu myitwarire ndetse n’ejo hazaza h’umwana wavutse.
Mbere uyu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi utarabaho, abashinzwe kuzirinda nibo bazitaga amazina kugira ngo babashe kuzimenya no kuzikurikirana neza mu miryango yazo.
Kumenyekanisha izina ry’umwana w’ingagi binyuze mu muhango wo Kwita Izina, bigaragaza ko hari umubare w’ikinyabuzima uba wiyongereye ku Isi. Ingagi ntizakirwa nk’inyongera ku miryango yazo gusa, ahubwo zinakirwa nk’impano z’agaciro ku Banyarwanda no ku muryango mpuzamahanga.
Uyu ni umwe mu miryango y'ingagi uba muri Parike y'Ibirunga
Ni muri urwo rwego u Rwanda rukora uyu muhango ngarukamwaka buri kwezi kwaNzeri hagamijwe gukangurira abantu kumenya ibyiza by’ingagi ndetse no gukusanya inkunga yo gukomeza kwita kuri izo ngagi no kuzicungira umutekano hatibagiwe no kwagura aho zituye.
Kwita Izina ni umwe mu mihango yubahwa cyane ku Isi mu kubungabunga ibidukikije no kwagura ubukerarugendo burambye. Uyu muhango ukubiyemo inama, kumurika ibyagezweho n’umuhango wo kwita abana b’ingagi bavutse muri uwo mwaka.
Aha abashyitsi batumiwe muri uwo muhango bahabwa amazina aba yaratoranyijwe neza, hakurikijwe imyitwarire n’imico y’abo bana b’ingagi hanyuma buri wese akagenda yita izina ingagi. Ibi Abanyarwanda bemeza ko bitanga umusaruro bikagira n’uruhare runini kuri ejo hazaza h’uwo mwana w’ingagi baba bise.
Ibirori byo Kwita Izina bigaragaramo umuziki gakondo, kubyina ndetse hakaba n’igitaramo, ibi byose ni ibikurura abashyitsi benshi buri mwaka. Ni ibirori bibera mu murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru bikitabirwa n’abashinzwe kubungabunga ibidukikije, abarinzi b’izi ngagi, abaturage, ibyamamare mpuzamahanga, abanyacyubahiro batandukanye ndetse na Perezida w’u Rwanda.
Muri uyu mwaka wa 2020, ni ku nshuro ya 16 uyu muhango ugiye kuba. Wari usanzwe ubera mu Kinigi ku ntango y'imisozi miremire y'ibirunga mu Majyaruguru y'u Rwanda ariko kuri iyi nshuro uraba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19. Uyu muhango uraba kuri uyu Kane tariki 24 Nzeri 2020, guhera saa cyenda z’amanywa mu muhango kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV) no kuri shene ya Youtube ya Visit Rwanda.
Iyi ni imwe mu ngagi ziri bwitwe amazina muri uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO