Abashakashatsi bagaragaza ko urukundo rw’iki gihe ntaho ruhuriye n’urwa kera bitewe n’aho isi igana aho uyu munsi abantu bashyingiranwa bagasezerana kubana akaramata ariko ejo mu gitondo ukumva baratandukanye, gusa hari ibintu by’ingenzi umukobwa akwiriye kugenderaho kugira ngo amenye ko umusore bakundana amukunda by’ukuri.
Ese wabwirwa n'iki ko umuhungu w’inshuti yawe agukunda
by'ukuri? Hari ibintu by’ingenzi uyu
muhungu atatinyuka kugusaba gukora mu gihe agukunda koko, muri bimwe muri ibyo bintu harimo:
Hindura imiterere y’umubiri wawe: Umusore ugukunda by’ukuri
ntazigera agusaba guhindura imiterere yawe azagukunda uko uri, ntashishikazwa
no kwibaza ukuntu umusatsi wawe ari muremure cyangwa se ari mugufi, ntakerezwa
no kwibaza ku nzobe yawe cyangwa se ku kwirabura kwawe, akwemerera kwigaragaza
uko ubishaka kandi ntazigera agusaba ibintu bishamaje aguha ubwisanzure bwose kuri buri kimwe.
Gabanya umubano wawe n’izindi nshuti: Umusore ugukunda
by'ukuri ntakerezwa no kwibaza impamvu utaha utinze, impamvu uhora usohokana n’izindi
nshuti ahubwo azagushyigikira muri byose aguhe ukwishyira ukizana kuri buri
kimwe wifuza gukora.
Ntabwo nshaka ko ukora ibi, ahubwo ukore biriya: Umusore
mwiza ugukunda by’ukuri ntazaguhatiriza gukora ibyo udashaka ahubwo akarohereza
kuri buri kimwe ndetse akagufasha gukora icyo wahisemo gukora.
Hitamo hagati yanjye n’uriya musore mukorana: Umusore
ugukunda by'ukuri ntazigera aguhatiriza gukora amahitamo agoranye, niko kuri iyo
atangiye kwigereranya n’abandi aba yikunda cyane, niba uri gukundana n’umuhungu
ugusaba gukora amahitamo, uwo ntaho azakugeza.
Src: thehauterfly.com
TANGA IGITECYEREZO