RFL
Kigali

Tereta umuntu ufiteho amakuru! Uko wabona umukunzi mwiza byihuse

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:25/04/2024 10:32
0


Abantu benshi bavuga ko batakaje igihe kirekire bagerageza inkundo zitandukanye bamwe bagacyura umubabaro no kuguma mu buzima bw'ubugaragu aho kubona abakunzi bifuzaga.



Umujyanama ku buzima bw'urukundo yavuze ku nkuru ibabaje aho yakiriye umuntu amugisha inama nyuma yo gutakaza imyaka myinshi atereta ariko akabura umukunzi babana ubuzima bwe bwose.

Ati: "Naratereswe cyane ariko sinahiriwe n'urukundo! Abo nakunze ntibankunze n'abankunze bamwe sinabakunze. Ibi byanteye agahinda gakabije no kwitakariza icyizere. Nkeneye urugo. Nkore iki?".

Ubwo yegeranyaga amakuru avuye ku bantu bamugishaga inama, yasanze benshi batahiriwe n'urukundo bitewe n'impamvu zikomeye zirimo gutereta bakoreshej imbuga nkoranyambaga, bahura n'abo bavuganaga bagasanga barakunze abo batifuzaga, gutindana n'umuntu mudahuje, kugirwa inama mbi zibasenyera urukundo n'ibindi.

Binyuze ku rubuga Psychology Today hatangajwe uburyo bwo kubona umukunzi bworoshye:

1. Gukunda aho bishoboka

Abantu benshi bakunda abantu bagoranye kuboneka bamwe bagakunda mu nzego batarageramo.

Batanga inama bavuga ko guhitamo umukunzi ugushimishije ariko ugendeye ku bantu ushobora kubona hafi yawe byakubera inzira yoroshye yo kubona umukunzi.

Bati: "Irinde gukunda umuntu utari ingaragu kandi urebe uwagukuruye. Kuko gukunda urudashoboka bitera uburibwe gusa".

2. Gutereta umuntu ufiteho amakuru

Kumenya amakuru ahagije ku muntu ugiye gusaba urukundo bizagufasha kumenya uwaguhitamo byoroshye udahatirije.

3. Ihitemo

Iki kintu gikomeye kigaruka ku kugereranya imico y'umuntu ugiye gukunda n'iyawe, ariko ugahitamo umukunzi mwahuza imico. Ibi bituma uhitamo neza ukabona ukubereye ndetse ukazaba wowe.

Kwihitamo ni uguhitamo imico isa n'iyawe ku wo mugiye kubana mu buzima bw'urukundo. Batanga inama bati: "Ntukivune urwana no guhindura imico y'umuntu kugira ngo abe uwo wifuza, ahubwo hitamo ufite iyo mico utazagusaba kumuhindura".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND