Umugore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu gihugu cya Kenya yanyereye birangira anarohamye mu gihe yifotozanyaga n’umukunzi we.
Nkuko amakuru abitangaza,
itsinda ry’abatwara abikorera ku giti cyabo hamwe n’itsinda ry’abatabazi
ryaturutse mu Ntara za Nandi na Uasin Gishu boherejwe mu butumwa bwo gushakisha
umubiri w’uyu mugore kuko wari waburiwe irengero.
Victor Kiptoo musaza wa
nyakwigendera yagize ati: “Twabonye amakipe yombi akoresha uburyo bumwe bwo
gushakisha umunsi ku wundi kugeza ku cyumweru ariko bicyemeze, mu minsi irenga
itanu bamaze bashakisha nta musaruro barimo batanga”. Akomeza avuga ko bikwiye
ko bahindura uburyo bakoreshaga kuko amazi nayo akaze.
Umuturage utuye i Kipsaos mu
magepfo ya Keiyo, mu Ntara ya Elgeyo-Marakwet aho ibi byabereye yavuze ko, aba
bombi (uyu mugore warohamye ndetse n’umukunzi we) bari baje gutembera aho
hantu, mu gihe yifotozaga nibwo yanyereye agwa mu mazi ahita amutembana.
Umuryango wa nyakwigendera
washinje ishami rishinzwe ubutabazi mu Ntara ya Nandi, kugira ubunebwe bakavuga
ko n’ubwo batabaje iyi mpanuka icyimara kuba ariko abaje gutanga ubutabazi
bahageze bakerewe. Bakomeza kandi bavuga ko na polisi byayitwaye iminsi itatu
kugira ngo igere aho iyi mpanuka yari yabereye n’ubwo bwose bari
babimenyeshejwe ku wa mbere tariki 31 Kanama bitarenze umun si umwe impanuka
ibaye.
Luka Kiptoo se wa nyakwigendera yatangaje ko ikiguzi cya buri gihe cyo kuva Elgeyo-Marakwet kugera Nandi cyibagora kukibona.
Ati: “Tugomba kugenda buri
munsi kuva Keiyo y’Amagepfo kugera Nandi mu gihe dufite ibyiringiro
byo kugarura umurambo w’umwana wanjye”. Ariko, uko bwije n’uko bukeye,
ibyo byiringiro bisa n’ibishira.
Abantu baturiye aho hari urugomero rwabereyeho impanuka basabye guverinoma y’Intara ya Nandi gufunga urugomero rwa Chepkiit kugeza imvura yongeye kugwa.
TANGA IGITECYEREZO