Kigali

Atletism: Mo Farah yaciye agahigo ku Isi kari kamaze imyaka 13

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/09/2020 11:55
0

Mohamed Farah, wavukiye i Mogadishu muri Somalia ariko akaba afite ubwenegihugu bw’Abongereza, yaciye agahigo ku Isi yiruka metero 21,330 mu gihe cy'isaha imwe, akuraho agahigo k'Umunya-Ethiopia Haile Gebrselassie mu 2007 wari wirutse metero 21,285 mu isaha imwe.



Mo Farah w'imyaka 37, usanzwe ufite imidali ine ya Olympique, yaciye kuri uyu wa gatanu tariki 04 Nzeri 2020, mu masiganwa ya Diamond League yabereye i Buruseli mu murwa mukuru w'Ububiligi.

Ni ko gahigo ka mbere Mo Farah yegukanye mu masiganwa abera hanze (atari ku bibuga by'imikino).

Nta bafana bari bahari kubera amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Farah yagize ati: "Ntabwo biba byitezwe ko byoroha guca umuhigo w'isi, ariko nababwira ko byari bikomeye rwose. Aka gahigo kari kamaze igihe kirekire cyane".

"Rero ibyo bisobanuye byinshi. Ndishimye cyane kuba nongeye gusiganwa hanze. Kongera gusiganwa hanze kwanjye kwa mbere ni byo byanteraga imbaraga".

Muri uko kwiruka kudakunze kubaho, abasiganwa ku maguru bagerageze kwiruka intera ndende ishoboka mu gihe cy'iminota 60.

Farah aheruka gusiganwa mu kwezi kwa cumi umwaka ushize muri Chicago Marathon

Mbere yaho, Umunya-Ethiopia w'igihangange mu kwiruka Haile Gebrselassie yari yavuze ko yizeye ko Farah aba umuntu wa 12 uciye uyu muhigo waciwe bwa mbere n'Umwongereza Alfred Shrubb mu 1904.

Mo Farah yari asanzwe afite imidali ibiri ya Olympique mu gusiganwa metero 10000 no mu gusiganwa metero 5000.

Aka gahigo kari gasanzwe gafitwe n'Umunya-Ethiopia Gebrselassie wagaciye mu 2007 i Ostrava muri Repubulika ya Tchèque.


Farah yakuyeho agahigo kari kamaze imyaka 13 gafitwe n'umunya Ethiopia Haile Gebrselassie





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND