Umuhanzi wamamaye mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sano Olivier yashyize hanze indirimbo nshya yise “Too “Much” ikomoza ku rukundo Yesu/Yezu amukunda. Yanahishuye ko yababariye uwari umukunzi we Uwera Carine (Cadette) uherutse kwibaruka mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2020.
Sano Olivier avuga ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo ye nshya “Too Much” cyaturutse ku byo yumvaga bimuvugwaho bityo akareba ukuntu mu mutima we yagize
gukomera, niko kwandika indirimbo “Too Much” yemeza ko urukundo rwa Yesu ari
agahebuzo.
Ku
ruhande rw’uburyo yiyumva n'uko ahagaze nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we
Cadette, mu kiganiro na INYARWANDA, uyu muhanzi yahamije ko akomeye cyane ndetse ko
anamwifuriza byinshi harimo n’ibyiza. Yabwiye abantu bamufashe nabi
n’abamuvuze nabi ko yabababariye.
Sano Olivier na Uwera Carine wamenyekanye nka Cadette babaye mu munyenga w’urukundo, nyuma baza gutandukana nyuma yo gusezerana kubana nk’umugore n’umugabo mu mategeko. Aba bombi baje gutandukana nabi, aho Cadette usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinjaga Sano Olivier ubuhemu, kumwiba imitungo no kumubeshya.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SANO OLIVIER
TANGA IGITECYEREZO