Kigali

Mazembe yatanze ikirego muri FIFA irega ikipe yo muri Angola ko ishaka kuyitwara umukinnyi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/09/2020 18:08
0


Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yamaze kugeza ikirego cyayo muri FIFA irega ikipe yo Muri Angola iyirega ko ishaka kwiba umukinnyi wayo Glody Likonza.



Uyu musore w'imyaka 22 y'amavuko yakuriye mu ikipe ya Tout Puissant Mazembe dore ko ari naho yazamukiye.

Ubuyobozi bwa Tout Puissant Mazembe buvuga ko ikipe ya Primeiro de Agosto yashutse umwakinnyi wabo ko agomba kuvuga ko atagishaka gukinira Mazembe ndetse nta n'umutima akiyifitiye kugira ngo azabona uko ashwana n'ikipe ubundi bahite bamusinyisha.

Mazembe kandi ikomeza ivuga ko Primeiro de Agosto yagumye ibwira umukinnyi wayo ko namara gutandukana na Mazembe izamugura nguka igahita imugurisha muri Lille yo mu gihugu cy'u Bufaransa.


Glody Likonza ubu afite imyaka 22

Ubuyobozi bwa Primeiro bavuga ko inzandiko zari zandikiwe Glody Likonza bazibonye ariko batemera ko azi izabo kuko zitari zisinyweho n'inzego zibifitiye ububashaka. Glody Likonza afite amasezerano na Tout Puissant Mazembe azageza mu 2023 kugeza ubu uyu mukinnyi akaba yaragiye gusura umuryango we i Kinshasa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND