RFL
Kigali

Teta Diana na Ruremire Focus bagiye gususurutsa ibirori by'Umuganura i Burayi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2020 16:30
0


Abahanzi mu ndirimbo z’umuco Nyarwanda Ruremire Focus na Teta Diana batumiwe gususurutsa ibirori by’Umuganura bizahuza Abanyarwanda baba mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Uburayi.



Ibi birori byiswe ‘Umuganura 2020 Celebration in the Nordics’ bizaba ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zo guhangana na Covid-19.

Byateguwe na Ambasade y’u Rwanda iri i Stockholm muri Suede ifatanyije na dispora y’Abanyarwanda batuye mu bihugu byo mu Majyaruguru y’umugabane w’Uburayi.

Ibi birori byo kwizihiza Umuganura bizatangirwamo ibiganiro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Bwana Nsanzabaganwa Modeste na rwiyemezamirimo Assumpta Uwamariya.

Umuhanzikazi Teta Diana ubarizwa muri Sweden yabwiye INYARWANDA, ko yiteguye gususurutsa ibi birori n’ubwo ari mu bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Teta avuga ko nk’abahanzi bari basanzwe batamenyereye gususurutsa abantu hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko ko yiteguye gutanga ibyishimo.

Ati “Gusa nditeguye, ingingo iganirwaho nyiyumvamo ku buryo gususurutsa ibiganiro bitazagorana.”

Uyu muhanzikazi agiye gususurutsa ibi birori mu gihe aheruka gusohora amashusho y’indirimbo ‘Sindagira’ yaje ikurikira ‘Birangwa’ n’izindi yakubiye kuri Album ‘Iwanyu’.

Ruremire Focus aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Umuco wacu’ yakoranye na Ange Malaika Uwamahoro ivuga ku kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina.

Bati "Mu muco wacu kirazira gufatirana bashiki bacu mu mimerere barimo mu gihe bakugannye bashaka akazi." 

Iyi ndirimbo yaje akurikira izindi ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Ngwino utete’, ‘Umushumba ubereye inyambo’ n’izindi.

Ibi birori bizaba guhera saa cyenda z’amanywa bizabera mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Uburayi bigizwe na Sweden, Denmark, Norway, Iceland, Finland n’ibindi.

Bitewe n’ingamba zashyizweho zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ibirori byo kwizihiza umuganura muri uyu mwaka birakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, insanganyamatsiko yawo igira iti “Umuganura, isôoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.”

Imiryango yifashije isabwa kuganuza imiryango itishoboye muri iki gihe. Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda (9), hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndori (1510-1543).

Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro ukwiye. Umuganura wongeye kwizihizwa ku rwego rw’Igihugu mu 2011.

Teta Diana agiye kuririmba mu birori by'Umuganura bizahuza Abanyarwanda batuye mu bihugu byo mu Majyaruguru y'Uburayi

Ruremire Focus wakunzwe mu ndirimbo 'Cya Kijigija' azasusurutsa ibirori by'Umuganura 2020


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUCO WACU' YA FOCUS RUREMIRE NA ANGEL UWAMAHORO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND