RFL
Kigali

Umugeni utagira inshuti z’abakobwa kubera umwuga we yakoze ubukwe yambarirwa n’abasore-AMAFOTO

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:27/08/2020 9:29
0


Wakora iki uramutse ushaka kugira amafoto y'ubukwe agaragaramo abakwambariye nyamara nta nshuti z'abakobwa ugira. Watumira basaza bawe bakakwambarira. Ibyo ni byo umukobwa w'imyaka 24 wo mu gihugu cya Brazil yakoze.



Rebecca yize isomo rya Computer Engineering, aho yari umwe mu bakobwa bane bari mu ishuri ry’abantu 60, ibisobanuye ko ishuri ryabo ryari rigizwe n'abasore 56 n'abakobwa 4 gusa. Ibi ni byo byatumye agira inshuti z’abahungu nyinshi, yisanga nta nshuti z'abakobwa afite.

Abantu benshi bemeza ko igitekerezo Rebecca yagize akanagishyira mu bikorwa ari kibi. Rebecca we avuga ko iki gitekerezo cyo kwambarirwa n’abasore mu kimbo cy’abakobwa cyamujemo habura icyumweru ngo umunsi w’ubukwe bwe ugere.

Agira ati “Hasigaye icyumweru nibwo nagize iki gitekerezo. Nitegerezaga amafoto y’ubukwe bw’abakobwa bagiye bambarirwa bakifotozanya n’ababambariye bari kunywa champagne (shampanye) bose bambaye amakanzu, bishimye baseka numva bishatse kumbabaza kuko numvaga ntazashobora gukora nk’ibyo”.

Uyu mukobwa utagira inshuti z'abakobwa kubera umwuga we, yatangaje ko amafoto y'ubukwe bwe yabaye meza cyane, ati “Byari bishimishije cyane. Buri wese yaradufotoraga bikaba ngombwa ko hari ubwo dusubiramo positeri twari twafashe”.

Nyuma y’ubukwe, Rebecca yashyize kuri Facebook ifoto y’abamwambariye ayiherekeresha ubutumwa bugira buti, “Aya mafoto aranshimisha cyane. Hari ubwo njya nyitegereza nkaseka ngatembagara, ariko ntabwo nari nzi ko azasakara ku mbuga nkoranyambaga”.

Reba andi mafoto ya Rebecca ari kumwe n'abasore bamwambariye mu kimbo cy'abakobwa




Umukobwa witwa Rebecca yakoze agashya yambarirwa n'abasore mu bukwe

Src: engineeringinsider






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND