RFL
Kigali

Paris: Ibyakurikiye gutsindwa kwa Paris Saint-Germain ntibisanzwe! Abarenga 148 bari mu gihome – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/08/2020 17:36
0


Nyuma y’umukino PSG yari imaze gutsindwamo na Bayern Munich igatakaza igikombe cya UEFA Champions League yifuga kwegukana bwa mbere, Abafana b’iyi kipe bananiwe kwihangana birara mu mihanda ya Paris bangiza bimwe mu bikoresho, abandi batera ibiro bya Perezida w’u Bufaransa.



Mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 24 Kanama 2020, abashinzwe umutekano mu Bufaransa bafunze abantu 148 bazira ibikorwa by’urugomo nk’uko Polisi mu Bufaransa yabitangaje.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2020, ni bwo hakinwe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje ikipe yo mu Budage ya Bayern Munich na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, birangira Bayern Munich yegukanye igikombe itsinze PSG 1-0.

Abantu benshi biganjemo abasore bahise bajya mu mihanda y’i Paris mu murwa mukuru batangira gutwika imodoka no kumena ibirahuri by’inzu z’ubucuruzi.

Hari kandi bamwe mu bafana bateye ibintu byaka mu nyubako y’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ya Champs-Elysees, n’abandi bakusanyije imyanda barayitwika kubera agahinda ko gutsindwa.

Abantu barenga 148 barafashwe barafungwa kubera ibyo bikorwa by’urugomo byabereye i Paris. Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yanditse kuri Twitter ashima ikipe ya Bayern Munich ku ntinzi anihanganisha ikipe ya PSG ayishimira imikino myiza bakinnye mu irushanwa ayibwira ko igihe cyayo kizagera nayo ikegukana iri rushanwa.

Abafana ba PSG bangije byinshi birimo no gutwika imodoka nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich

Polisi y'u Bufaransa yafunze abarenga 148 muri iryo joro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND