RFL
Kigali

Nzabakumbura! Ibikubiye mu butumwa Sarpong yageneye abafana ba Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/08/2020 13:57
0


Rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong, uherutse gusinyira Yanga Africans yo muri Tanzania, yashimiye abafana ba Rayon Sports uburyo batahwemye kumutera ingabo mu bitungu mu gihe cyose yamaze muri iyi kipe, anagaragaza ko azakumbura Rayon Sports cyane mu ibaruwa ibasezeraho yabandikiye.



Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2020, nibwo Michael Sarpong w’imyaka 24, yerekeje muri Tanzania, asinyira Yanga Africans amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 50 Frw, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports muri Mata 2020, ashinjwa imyitwarire idahwitse.

Nyuma y’iminsi micye ageze muri Tanzania, Michael Sarpong yandikiye abafana ba Rayon Sports abasezeraho, avuga ko ari ikipe izamuhora ku mutima kuko yamuzamuriye urwego mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati “Imyaka ibiri namaze nkinira Rayon Sports, yahinduye umwuga wanjye w’umupira w’amaguru. Nzahorana ideni kuri perezida w’ikipe, abatoza n’abo bafatanya ndetse n’abafana”.

“Ndashimira abafana ba Rayon Sports uburyo banyakiriyemo n’uburyo bazaga ari benshi kuri buri mukino kugeza dutwaye igikombe cya shampiyona”.

“Hari ibyagiye bivugwa, byatumye ngaragaza icyo nshoboye ndetse mba n’umukinnyi ukomeye mu ikipe. Nzakumbura abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports”.

“Byari iby’igiciro gikomeye kwambara umwambaro wa Rayon Sports nyikinira mu rugo no hanze, nzahora mbyibuka kandi mbiha agaciro”.

Sarpong yageze mu Rayon Sports mu mpeshyi ya 2018 avuye iwabo muri Ghana, aho yakiniraga Dream Academy, akaba yaraje aguzwe amadolari y'Amerika ibihumbi icumi ($10,000).

Sarpong yafasije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino 2018-2019 muri uwo mwaka w’imikino yawusoje atsinze ibitego 16.

Umwaka w’imikino wa 2019-20 wasojwe imburagihe, Sarpong  yari amaze gutsinda ibitego bitandatu muri Shampiyona.

Muri Yanga Africans Sarpong aheruka gusinyira azajya yambara nimero 19 nk’iyo yambaraga muri Rayon Sports.

Sarpong yari amaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports

Sarpong yamaze gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri Yanga Africans





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND