RFL
Kigali

Ibintu 8 bidasanzwe bitazibagirana mu mateka ya UEFA Champions League 2019/20

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/08/2020 11:29
0


Irushanwa rya UEFA Champions League mu mwaka w’imikino wa 2019/20 ryasojwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 23 Kanama 2020, Bayern Munich yegukana igikombe cya gatandatu mu mateka nyuma yo gutsinda Paris Saint-Germain 1-0, mu irushanwa ryagaragayemo impinduka zidasanzwe.



Kubera icyorezo cya Coronavirus cyaje gitunguranye, kigahagarika ubuzima n’ibikorwa by’abatuye Isi, cyanagize ingaruka zikomeye ku mupira w’amaguru, gikoma mu nkokora irushanwa rya UEFA Champions League, bituma hagaragara impinduka zikomeye harimo n’izitari zitezwe.

1.Bwa mbere iri rushanwa ryahagaze amezi ane ridakinwa

Ni kunshuro ya mbere iri rushanwa ryamaze amezi ane ridakinwa bitewe n’ingamba zari zafashwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Benshi bari batangiye gutekereza ko iri rushanwa rigiye kugirwa imfabusa muri uyu mwaka kubera ubukana bw’iki cyorezo n’ingamba zikarishye zafatwaga n’abayobozi.

2. Bitunguranye kwimura aho umukino wa nyuma wagombaga kubera, uvanwa i Stanbul ushyirwa i Lisbon

Nyuma yo kubona ko Coronavirus ikomeje kwibasira abatuye Isi n’ibikorwa byabo bya buri munsi, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi yafashe ingamba zirimo no guhindura aho umukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Europa League igomba kubera.

Nyuma y'uko Komite y’iyi mpuzamashyirahamwe iteranye, yemeje ko guhera mu mikino ya ¼ amakipe yose agomba guhurira mu mujyi umwe akaba ariho akinira kugeza irushanwa risojwe, bahitamo i Lisbon muri Portugal, Istanbul ihabwa kuzakira umukino wa nyuma w’umwaka wa 2020/21.

3. Gukina umukino umwe wo gukuranwamo guhera muri ¼

Nyuma y'uko Komite ya UEFA iteranye ikemeza ko amakipe yose yageze muri ¼ agomba guhurira i Lisbon muri Portugal, akaba ariho akinira kugeza irushanwa risojwe, hanafashwe ingamba ko hatazabaho imikino ibiri, ubanza n’uwo kwishyura, ahubwa hazakinwa umukino umwe wo gukuranwamo. Ibi ntibyari bimenyerewe kuko ubusanzwe hakinwaga imikino ibiri, ubanza n’uwo kwishyura kugera amakipe yabikoreye akinnye umukino wa nyuma.

4. Gukina nta bafana bari ku kibuga kugeza irushanwa risojwe

Icyorezo cya Coronavirus cyatumye bimwe mu byatangaga ibirori ku kibuga birimo n’abafana batahagaragara mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo. Byabagaho gukina nta bafana muri iri rushanwa ari uko ikipe runaka yafatiwe ibihano na UEFA cyangwa FIFA bitewe n’imyitwarire abafana bayo bagaragaje ku kibuga.

Muri uyu mwaka byabaye agahomamunwa nyuma y'uko UEFA yanzuye ko imikino yose yari isigaye mu marushanwa itegura ko izakinwa nta bafana bari ku kibuga, bitewe n’impungenge za Coronavirus, ibintu bigaragara ko byagabanyije uburyohe bw’iri rushanwa.

5. Kubura kwa Messi na Cristiano Ronaldo muri ½

Ntibyari bisanzwe muri iri rushanwa ko ikipe Messi cyangwa Cristiano bakinira zabura mu mikino ya ½. Muri iri rushanwa hagaragaye gutungurana gukomeye nyuma y'uko Lyon yo mu Bufaransa isezereye Juventus ya Cristiano mu mikino ya ¼.

Nyuma y’amasaha make na Messi yahise amukurikira nyuma y'uko FC Barcelone inyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2 muri ¼. Hari nabatangiye gutebya bavuga ko ikiragano cyaba bagabo bombi banditse amateka akomeye muri rugaho y’Isi kiri kugana ku musozo.

6. Kwandagazwa gukomeye kwa FC Barcelona muri ¼

Byaratunguranye bivugwa hose ku Isi ko FC Barcelona yabaye umwami w’iri rushanwa igihe kitari gito, ko yabaye insina ngufi isigaye icibwaho amakoma na buri wese, nyuma yo kutagira igikombe na kimwe itwara muri uyu mwaka, ikanagerekaho kunyagirwa na Bayern Munich muri ¼ ibitego 8-2.

7. PSG yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere

Bwa mbere mu mateka kuva yashingwa, ikipe ya Paris Saint-Germain yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda ikipe ya Leipzig yo mu Budage mu mikino ya ½, dore ko mu busanzwe iyi kipe yakundaga kugarukira cyane muri ¼. Gusa aba bagabo b’i Paris ntibyabahiriye, kuko batsinzwe na Bayern Munich yo mu Budage 1-0, ihita inabatwara igikombe bifuzaga kwegukana ku nshuro ya mbere.

8. Bayern yakoze amateka yo gutwara igikombe itsinze imikino yayo yose 11

Muri uyu mwaka Bayern Munich yanditse amateka akomeye nyuma yo kwegukana igikombe itsinze imikino 11 yose yakinnye muri iri rushanwa ikanatsinda ibitego 43. Rutahizamu w’iyi kipe Robert Lewandowiski ni we wasoje iri rushanwa ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, nyuma yo gusoza irushanwa atsinze 15.

 

Bayern Munich yegukanye igikombe cya 6 mu mateka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND