Kigali

Yagendeye muri kajugujugu! Diamond yasusurukije imbaga yitabiriye umukino Simba SC yanyagiyemo Vital'o-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2020 20:16
0

Umuhanzi Diamond Platnumz yatunguranye aparika indege muri sitade yitiriwe Nyakwigendera Benjamin Mkapa, ubwo yaririmbaga mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe Simba Sports Club.



Ibirori by’Umunsi mukuru w’ikipe ya Simba SC bizwi nka ‘Simba Day’ byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020 byahuje Simba SC yegukanye shampiyona ya Tanzania na Vital'o Fc yo mu Burundi.

Ibirori bya ‘Simba Day’ byabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam byasusurukijwe n’umuhanzi Diamond Platnumz afatanyije na Rayvanny baririmbanye indirimbo ‘Amaboko’ n’izindi.

Diamond yageze muri sitade ari mu ndege ya kajugujugu ari kumwe n’abarinzi be, ba gafotozi be n’abajyanama be.

Yakandagije ikirenge muri sitade yakirwa n’abandi bashinzwe umutekano, yikura ikote atangira gususurutsa abafana.

Muri ibi birori, Simba FC yishimiye ibyo yagezeho ndetse inerekana abakinnyi bashya izifashisha mu bihe biri imbere.

Nasibu Abdul Juma Issack [Diamond] amaze iminsi ahiga abahanzi bakomeye muri Afurika mu bihembo bitandukanye, ndetse indirimbo zica uduhigo ubutitsa.

Ni umunya-Tanzania ukora injyana ya Bongo Flava, umubyinnyi, umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari uvuka ahitwa Tandale mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Uyu mugabo washinze Label ya WCB yavutse ku wa 02 Ukwakira 1989. AMaze gushyira ku isoko Album nka ‘A Boy from Tandale’, afite abana barimo Latifah Dangote, Prince Nilan, Naseeb Junior na Dylan Abdul Naseeb.

Avukana na Romeo Abdul Jones, Esma Platnumz na Queen Darleen.

Indege ya Kajugujugu Diamond yagendeyemo yabanje kuzenguruka hejuru y'ikirere cya Sitade

Abafana barebye uyu mukino wahuje Simba na Vital'o batunguwe

Indege Diamond yagendeyemo mbere y'uko asusurutsa ibirori by'Umunsi Mukuru wa Simba

Yageze muri sitade abashinzwe umutekano we bazenguruka indege, ba gafotozi barwanira gufata amafoto

Diamond yaririmbye mu birori bya Simba asanzwe abereye umufana ukomeye, yanabahimbiye indirimbo

Diamond yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva atangiye urugendo rw'umuziki

Diamond na Rayvanny ku rubyiniro baririmba indirimbo 'Amaboko' igezweho muri iki gihe

Diamond yitwaje ababyinnyi benshi batanze ibyishimo ku bafana barebye umupira ntawirinze icyorezo cya Covid-19

Umuhanzi Diamond amaze iminsi afite indirimbo ziri guca uduhigo ku mbuga zitandukanye

Rayvanny yaririmbye mu birori bya Simba nyuma yo gusohora indirimbo 'We don't care' yakoranye na Meddy na Rj The Dj

Simba SC yatsinze Vital'o FC ibitego bitandatu ku busa

AMAFOTO: Simba Sports Club






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND