RFL
Kigali

Kenya: Isaac One Man uririmba Reggae yashyize hanze indirimbo “Igisubizo” yigisha urukundo mu bantu-YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/08/2020 15:34
0


Umuhanzi akenshi yibanda ku bintu byabaye, ibiriho cyangwa se ibizaza akanakebura abantu mu kwigisha gukundana. Ubu umuhanzi Nyarwanda ukorera muzika ye mu gihugu cya Kenya, Isaac One Man yasohoye indirimbo yise “Igisubizo” yiganjemo amagambo meza akangurira abantu batuye Isi kwiga gukundana nk’inkingi y’amahoro.



Uyu muhanzi usanzwe uba mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, yaganiriye na INYARWANDA isanzwe igaragaza impano zitandukanye muri muzika, yaba abakorera muzika mu Rwanda no hanze yaho, atangaza byinshi kuri muzika ye n’intumbero afite muri muzika ye. Amazina ye yitwa Bayizere Isaie agakoresha akazina ka “Isaac one man”. Yatangiye umuziki mu 2007 kuri ubu akaba afite indirimbo zigera kuri 20.


Isaac One Man, ubusanzwe akunda amahoro n’iterambere rya muntu, ibi biri mu byatumye ahitamo gukora indirimbo zigisha urukundo n’amahoro akazikora mu njyana ya Reggae. Agaruka ku ndirimbo ze uburyo azikora uzumvise zikamushimisha, yibanze ku ndirimbo ye nshya “Igisubizo” aho yashakaga kubiba urukundo mu bantu.

Yagize ati: "Ubusanzwe nkunda muzika ariko nkumva icyambere nashishikariza abantu ari urukundo mu bantu, nkorera muzika muri Kenya ariko ndirimba mu rurimi rw’Ikinyarwanda ahanini, kuko mba nzi neza ko Abanyarwanda bazumva bakanazikunda,iyi ndirimbo “Igisubizo” nahiyimbye ngendeye ku bantu uko babayeho ku isi, abenshi usanga batumva neza amahoro kandi ariryo terambere ry’Isi, iyi ndirimbo rero irigisha cyane igasana n’imitima ya benshi bayumvise kandi ivuga ibiriho mu bantu”.


Akomeza ashimangira ko kuba yarahisemo injyana ya Reggae, ari ukubera ariho byoroha gutambutsa ubutumwa ati ”Kubera ubutumwa bw’amahoro no kubaha abandi mumahoro nagiye nunva mu ndirimbo za,bob Marley  na lucky  Dube nkumva nanjye nabagenderaho nkora iyi njyana".  Isaac uzakora muzika nk’ubucuruzi asanzwe kandi ari n’umucuranzi wa Guitar cyane, yifuriza abantu kubahana no gukundana, gufashanya no kubabarirana.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO IGISUBIZO YA ISAAC ONE MAN

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND