RFL
Kigali

Ubwongereza bwakuyeho gushyira mu kato abakorera ingendo hagati yabwo na Portugal

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:21/08/2020 17:10
0


Ubwami bw’Abongereza bwongeye ku rutonde Portugal, nk’igihugu abazajya bagiturukamo baje mu Bwongereza batazajya bashyirwa mu kato. Gusa kuri urwo rutonde hari ibihugu byahise bivaho nka; Croatia na Austria.



Umunyamabanga muri Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Bwongereza, Grant Shapps yavuze ko abantu bazakenera gushyirwa mu kato k’iminsi 14 ari abazaba baturutse muri ibi bihugu bikurikira: Croatia, Austria, Trinidad na Tobago. Ibi bihugu byakuwe ku rutonde bitewe n’uko bifite ubwiyongere bukabije bwa Covid-19.

Guverinoma ya Portugal yemeye ko izi mpinduka zibaho, mu rwego rwo gufasha by’umwihariko abakora ingendo muri ibi bihugu byombi: Portugal n’u Bwongereza. Yavuze ko kandi iki cyemezo ari ikimenyetso cyerekana umusaruro ushimishije w’ibikorwa bihuza ibi bihugu byombi. Kandi bikumvikanisha ko ibijyanye n’icyorezo cya coronavirus muri iki gihugu bihora bigenzurwa cyane.


Nyuma yo gutegereza igihe kirekire, ku baza mu biruhuko na sosiyete zikora ubukerarugendo, ku munsi w’ejo hashize ku wa kane, Portugal ni bwo yatangaje ko yakuyeho gahunda yo gushyira mu kato abavuye mu Bwongereza ndetse nayo (Portugal) ikurirwaho n’Ubwongereza gushyirwa mu kato k’iminsi 14 ku bahavuye. 

Ibi bigatangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020,guhera i saa kumi za mu gitondo nk’uko byatangajwe na Guverinoma. Itsinda ry’abaguzi ryo ryavuze ko izi mpinduka Portugal yazanye zisa n’izije zikerewe mu gutanga ubufasha ku ma sosiyete menshi acumbikira abaje mu biruhuko. Bityo baboneyeho gusaba ubufasha sosiyete zishinzwe gutwara abantu n’ibintu. 

Umunyamabanga muri Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu, Grant Shapps yahakaniye abari bafite icyifuzo cy’uko hakurwaho gushyirwa mu kato k’iminsi 14, ku baturuka muri Croatia, Austria, Trinidad na Tobago bari bari mu biruhuko bifuza gutaha batabanje gukerezwa n’iriya minsi bamara mu kato.

Yanditse kuri Twitter ati: ”Kimwe n’izindi ngendo zose zikorerwa mu kirere, nyamuneka muhore mwiteguye ko ibintu bishobora guhinduka umwanya ku wundi”. Akomeza agira ati: ”Kora urugendo mu gihe wumva wishimiye kubahiriza iriya minsi 14 washyizwe mu kato”. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND