RFL
Kigali

Australia: Abagabo 2 bavumbuye amabuye ya zahabu afite agaciro ka miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:21/08/2020 14:54
0


Mu kiganiro gisanzwe gica kuri Televiziyo kivuga ku bantu bacukura amabuye ya zahabu mu bice by’icyaro muri Australia, abagabo babiri aribo Brent Shannon na Ethan West, bafashijwe na se wa West bavumbuye amabuye afite agaciro ka miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.



Ahagana mu myaka ya 1850 ni bwo ubucukuzi bwa Zahabu muri Australia bwatangiye kugeza kuri ubu ubu ni kimwe mu bigize ubukungu bw'iki gihugu. Ibi byatumye umujyi wa Tarnagulla ubwawo ushingwa uranakomera, kubera abantu bagiye bahimukira baje gushakisha zahabu muri aka gace nk'uko kimwe mu binyamakuru byaho kibivuga.

Kuri ubu nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza abagabo babiri bo mu Majyepfo ya Australia bacukuye amabuye abiri ya zahabu afite agaciro kagera kuri miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bakaba babigezeho bari kwerekanwa mu kiganiro gica kuri televiziyo kitwa Aussie Gold Hunters ku munsi wejo.Mu magambo umwe mubacukuye aya mabuye yatangarije CNN yagize ati "Iki ni kimwe mu bintu bikomeye tubonye. Kubona amabuye abiri manini gutya ni ibintu bitangaje".

Amabuye bacukuye akaba yari afite uburemere bwa 3.5Kg bakaba bayagezeho nyuma y’amasaha menshi bacukura. Aba bagabo bakaba bacukuye mu butaka ndetse bakoresha ibyuma bishakisha amabuye. Brent Shannon na Ethan West bacukuye aya mabuye mu kirombe kiri hafi y'umujyi wa Tarnagulla muri leta ya Victoria.

"Nari nabanje kumva ko uyu munsi dufite amahirwe. Aha hantu urebye hari hataracukurwaho na rimwe."Amagambo yatangajwe na Shannon muri televiziyo yahoo. West umaze imyaka ine muri ubu bucukuzi ni ubwambere abonye amabuye afite agaciro kangana gutya kuko ubundi yagiye agera gusa ku duce dutoya "dushobora kuba tubarirwa mu bihumbi".

Iriya televiziyo ikurikirana ubucukuzi ivuga ko abaguzi ba zahabu bashobora kugura aya mabuye igiciro kirenzeho 30% ku gaciro ubu yabariwe ka $250,000 ni ukuvuga miliyoni 250 z’amanyarwanda. Uwaherukaga gucukura amabuye afite agaciro ni mu 2019,ubwo umugabo wo muri Australia yacukuraga ibuye rya zahabu ryapimaga 1.4Kg ryabariwe agaciro ka $69,000 (asaga miliyoni 69 mu mafaranga y'u Rwanda).

Src:bbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND