RFL
Kigali

Meddy yavuze impamvu indirimbo yakoranye na Rj The Dj na Rayvanny yari yakuwe kuri Youtube-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/08/2020 13:26
0


Dj wihariye w’umuhanzi Diamond Platnumz yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘We Don’t care’ yahurijemo umuhanzi w’umunyarwanda Meddy ndetse n’umunya-Tanzania Rayvanny.



Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 20 Kamena 2020, Meddy na Rayvanny bari banditse kuri konti zabo za Instagram basangiza abafana babo iyi ndirimbo ifite iminota 02 n’amasegonda 52’.  Mu minota micye, iyi ndirimbo yahise ikurwa ku rubuga rwa Youtube, ku mpamvu zitari zigeze zisobanukirwa.

Byateje urujijo mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko Meddy ashobora kuba yasohoye iyi ndirimbo atabyemeranyijeho n’aba bahanzi bo muri Wasafi. Abandi bakavuga ko harimo amakosa bashatse gukosora hakiri hare.

Iyi ndirimbo iri kuri shene ya Youtube ya Meddy ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 367. Igisubizwa kuri Youtube, Meddy yanditse abwira abafana be ko yishimiye kongera kubasangiza indirimbo ‘We don’t care’ yakoranye n’abo yita ‘abavandimwe be’ Rommy Jons na Rayvanny waririmbye ikinyarwanda.

Yavuze ko iyi ndirimbo yari yakuwe kuri Youtube bitewe n’ikibazo cya tekeniki bari bagize. Ati “Twari twagize akabazo ka tekiniki. Ariko ibintu byatunganye. Mwakomeza kutwihanganira. Inkoramutimda.”

Uyu muhanzi yarengejeho akamenyetso [emoji] k’umutima agaragaza ko akunda abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Dj wa Diamond [Romy Jones] wateguye umushinga w’iyi ndirimbo yanashyize kuri Album ye, yanditse abwira Meddy ati “Twabikoze muvandimwe.”

Rayvanny waririmbye ikinyarwanda muri iyi ndirimbo, yabwiye Meddy ko yifuza kubona abakobwa beza b’abanyarwandakazi baririmba iyi ndirimbo banabyina iyi ndirimbo ‘We don’t care’. We avuga ko indirimbo akunda yasohotse uyu munsi.

Abantu barenga ibihumbi 11 bamaze kureba iyi ndirimbo n’aho abarenga 300 bamaze kuyitangaho ibitekerezo bitandukanye. Benshi bagaragaje ko bishimiye intambwe Meddy amaze gutera mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, aho asigaye akorana indirimbo n’abahanzi mpuzamahanga.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na MadeBeats afatanyije na Bob Pro naho amashusho yatunganyijwe na Meddy Saleh. Amashusho y’iyi ndirimbo yifashishijwemo abasore n’inkumi bo muri Jabba Junior ndetse na Urban Song wanditse yishimira amahirwe adasanzwe yagize yo kubyina muri iyi ndirimbo y’ibyamamare.

Yavuze ko yagize amahirwe yo guhura na Rayvanny, kandi ko byari ibihe byiza ubwo yarimo abyinana nawe. Yashimye Meddy wamuhaye aya mahirwe ndetse na Meddy Saleh wafashe amashusho yayo. Ati “Ndashima cyane ababyinnyi banjye bo muri Jabba Junior ndetse na UDS. Ntibyari byoroshye. Ariko twarabikoze. Imigisha myinshi ku Rwanda”.


Meddy yavuze ko indirimbo yari yakuwe kuri Youtube kubera ikibazo cya tekiniki bahuye nacyo


Rayvanny uri mu bakomeye muri Tanzania yaririmbye ikinyarwanda mu ndirimbo 'We Don't Care' yahurijemo Rj The Dj na Meddy


Umuhanzi Romy Jons [Rj The Dj] yahurije mu ndirimbo Meddy na Rayvanny

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WE DON'T CARE' RJ THE DJ YAHURIJEMO MEDDY NA RAYVANNY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND