RFL
Kigali

The Ben yasinye amasezerano ya Miliyoni 42 Fw yo kwamamaza telefoni Camon 15 ya TECNO-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2020 19:59
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] uri mu bakomeye mu Rwanda, yasinye amasezerano ya miliyoni 42 Frw yo kwamamaza telefoni Camon 15 ya sosiyete icuruza telefoni z’icyerekezo Tecno Mobile Rwanda.



Ni mu muhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020, anahabwa ikaze mu muryango mugari w’ibyamamare bisanzwe bikorana na Tecno Mobile imaze igihe kinini ikorera ku butaka bw’u Rwanda. 

The Ben yinjiye mu muryango umwe na Mbabazi Shadia [Shaddyboo], Miss Muyango Claudine wambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019, umukinnyi w’umupira w’amaguru Kimenyi Yves n’umunyamakuru Nizeyimana Luckman [RBA].

Mbere yo gushyira umukono ku masezerano, The Ben yavuze ko yakoresheje telefoni za Tecno igihe kinini kandi ko yazibonyeho umwihariko, byanatumye yifuza gushishikariza abanyarwanda n’abandi kuyoboka iyi sosiyete.

Uyu muhanzi witegura gusohora indirimbo ‘Kora’ yavuze ko telefoni za Tecno zirambisha umuriro, zifata amafoto n’amashusho acyeye, zifite ububiko buhagije kandi ko zibereye ijisho.

Yavuze ko Tecno Mobile Rwanda ifite telefoni z’amako atandukanye, avuga ko ari telefoni zibereye buri umwe, ntawe uhejwe.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA, The Ben yavuze ko mu gihe agiye kumara yamamaza Camon 15 ya TECNO azakora uko ashoboye kugira ngo imenyekane ahantu hose, kandi na TECNO urwego rwayo ruzazamuka.

The Ben ati “Byanze bikunze hagomba kuba impinduka Tecno ikava ku rwego rumwe ikajya kurundi. Nicyo nabizeza. Tuzakora ibishoboka byose, yaba njyewe ndiyizeye n’abo dukorana ndabizeye.”

Akomeza ati “The Ben azakomeza kuba The Ben. Ariko n’ibikorwa byanjye bizava ku rwego rumwe bijye kurundi.”

Uyu muhanzi yavuze ko amasezerano yagiranye na TECNO atazagarukira mu kwamamaza gusa, kuko hashobora no gukorwa ibikorwa byo gufasha umubare munini n’ibindi.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko yishimiye kugirana amasezerano na sosiyete ifite telefoni zisanzwe zikoreshwa n’abo mu muryango akomokamo.

Kuri we, avuga kandi ko ari byiza kuba yemeye gukorana na sosiyete yumva neza agaciro k’umuhanzi nyarwanda.

Ngo igihe cyari iki kugira ngo asinye aya masezerano. Ati “Bivuze ikintu gikomeye. Nibaza ko cyari cyo gihe kuko tumaze igihe dukora umuziki mwiza, abahanzi bashya bakora umuziki mwiza.”

Akomeza ati “Cyari cyo gihe kugira ngo kompanyi nka Tecno yizerera mu muziki, yizerera mu myidagaduro yacu mu buryo butandukanye, kwizera ko twebwe (abahanzi) hari icyo twabafasha. Ndabyishimiye kandi cyari cyo gihe.”

The Ben yavuze ko yaba ari mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi azamamaza Tecno Mobile mu buryo bwose.

Theodore wari uhagarariye Tecno muri uyu muhango, yavuze ko bahisemo The Ben nk’umuhanzi ufite izina rinini mu Rwanda no hanze bizeye ko azabasha kumenyekanisha mu buryo burushijeho telefoni n’ibindi biyishamikiye.

Theodore yavuze ko mu gihe Tecno imaze ikorera mu Rwanda, byabaye ngombwa ko yifashisha abantu bazwi kugira ngo bayifashe kumenyekanisha birushijeho ibikorwa byabo.

Shaddyboo na Miss Muyango basanzwe bakorana na Tecno, bavuze ko ari iby’igiciro kinini kuba bakorana na sosiyete ikomeye mu Rwanda.

Bavuga ko banyuzwe n’uburyo telefoni zabo zikora, banashishikariza abandi kuyiyoboka.

The Ben aritegura gusohora indirimbo yise ‘Kola’. Iyi ndirimbo izatangira n’irushanwa ryiswe ‘KolaNaCamon 15’ ryo kuyiririmba wifata amashusho y’amasegonda 30’ ukayasakaza ku mbuga nkoranyambaga (Facebook, Tiktok na Instagram) ukamenyesha (Tag) Tecno ndetse na The Ben.

Iri rushanwa rizatangira ku wa 22 Kanama 2020. Uwa mbere azahembwa ibihumbi 500 Frw (bagomba kuba ari itsinda).

Uwa kabiri azahabwe Camon 5 Premier, uwa Gatatu n’uwa kane bahembwe camon 15, uwa gatanu n’uwa Gatandatu bazahembwa Camon 15 Air; kuva ku wa karindwi kugeza ku wa 10 bazahembwa ibikoresho bitandukanye na Tecno.

Telefoni Camon 15 The Ben agiye kwamamaza ifite camera y’imbere ifite 16MP, iy’inyuma ifite 48MP. Ikagira ububiko bwa 64GB ROM +4Gb RAM kandi iri mu mabara atandukanye.

The Ben yasinye amasezerano na Tecno ya miliyoni 42 Frw

The Ben yagizwe ambasaderi wa Tecno Mobile Rwanda, aho azajya yamamaza telefoni Camon 15

The Ben yasinye amasezerano ya miliyoni 42 Frw avuga ko umuziki w'u Rwanda watangiye guhabwa agaciro

Miss Muyango Claudine asanzwe akorana na Tecno Mobile aho we n'umukunzi we Kimenyi Yves bamamaza Spark 5 n'izindi

Uhereye ibumuso: Miss Muyango Claudine, Shaddbyoo, The Ben, Theodore (TECNO) ndetse na Luckman Nzeyimana

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wa RBA nawe akorana na Tecno aho yamamaza telefoni z'amako atandukanye

The Ben yavuze ko abo mu muryango we bakoresha telefoni za Tecno kandi ko azamamaza iyi sosiyete mu buryo bwose

Mbabazi Shadia yavuze ko yanyuzwe n'imikorere ya telefoni za Tecno

Theodore wari uhagarariye Tecno muri iki gikorwa, yavuze ko bahisemo kwiyegereza abantu bazwi mu rwego rwo kumenyekanisha birushijeho ibyo bakora

Bafashe ifoto y'urwibutso baha ikaze The Ben mu muryango mugari wa Tecno Mobile Rwanda

The Ben agiye gusohora indirimbo izifashishwa na Tecno mu kwamamaza telefoni Camon 15 bashyize ku isoko

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Murindabigwi Eric Ivan-INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND