RFL
Kigali

Canada: Etienne Nkuru yakoze ubukwe atungura umukunzi we amuririmbira indirimbo yamuhimbiye - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/08/2020 12:27
0


Umuhanzi nyarwanda wa Gospel uba muri Canada, Etienne Nkuru yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Alice Uwamahoro, mu birori byabaye tariki 15/08/2020. Muri ubu bukwe, uyu muhanzi yatunguye umukunzi we amuririmbira indirimbo 'Uri ibyishimo byanjye' yamuhimbiye.



Etienne Nkuru aherutse kudutangariza ko icyatumye akunda uyu mukobwa bambikanye impeta y'urudashira ari uko yasanze yubaha Imana ndetse akaba yujuje ibindi byose yifuzaga ku mukobwa bazabana iteka. Ati "Icya mbere namukundiye ni uko akunda Imana akayubaha mu yandi magambo ni umwana ukijijwe. Icya kabiri ni uko ibyo nifuza ku muntu tuzabana yarabyujuje. Icya gatatu namukundiye ni uko yicisha bugufi yubaha umuntu wese".


Etienne Nkuru n'umukunzi we Alice ku munsi w'ubukwe bwabo

Etienne Nkuru yatangiye umuziki aririmba muri korali, icyo gihe akaba yari umuyobozi w'indirimbo agituye muri Afrika. Nyuma yaje kwimukira mu gihugu cya Canada, amaze gutandukana n'itsinda yaririmbagamo ntabwo byamworoheye kubikomeza kabone n'ubwo yabikundaga cyane. Ntibyamworoheye kuko yari wenyine mu gihe mbere yaririmbagana n'abandi.

Yavuze ko icyo gihe ari bwo yumvise ijwi ry'Imana rimubwira ko agomba gutangira kuririmba ku giti cye. Ati "Ni cyo gihe numvise ijwi rimbwira ko ngomba gutangira gukorera Imana kandi mbinyujije mu ndirimbo, mfata igihe ndasenga cyane mbaza Imana kuko nabonaga bitoroshe gukora ku giti cyanjye, Imana iranyumva ndatangira. Icyo gihe hari mu 2018 umwaka utangiye, ni cyo gihe nashyize hanze indirimbo yanjye ya mbere nise 'Ntihindurwa n'ibihe'.

Etienne Nkuru yakomeje avuga ko mu mpera z'umwaka wa 2018 ari bwo yakoze igitaramo cy'amateka mu muziki we dore ko cyitabiriwe n'abantu benshi cyane, ibintu byamushimishije bikomeye ndetse bimwongeramo imbaraga nyinshi zo gukorera Imana. Ati "Ni cyo gihe nashyize album ya mbere hanze nise 'Ndarinzwe' yari igizwe n'indirimbo icumi". Yakomeje gukora indirimbo nshya, magingo aya akaba amaze kugeza indirimbo 13.


Etienne na Alice basezeranye kubana akaramata

REBA HANO INDIRIMBO ETIENNE NKURU YAHIMBIYE UMUKUNZI WE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND