RFL
Kigali

USA: Yvette Uwase wifuza kugera ahahambaye mu muziki yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Thankful'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/08/2020 21:22
0


Umuhanzikazi Yvette Uwase ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Kentucky, agasengera muri North East Christian church, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Thankful' yasohokanye n'amashusho yayo.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Yvette Uwase yadutangarie ko yifuza kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati "Inzozi zanjye mu muziki ni ukugera ahahambaye, nshimisha Imana n'abantu, through gospel". Yavuze ko akora umuziki agamije 'kunezeza Imana no gutanga ubutumwa mu bantu'.

Uyu mukobwa yavuze ko afite abanyamuziki benshi yigiraho, gusa uza ku isonga yadutangarije ko ari Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Biratungana', 'Buri munsi' n'izindi. Ati "Burya iyo uririmba ubu ufite abanyamuziki benshi b'aba role model ariko muri abo bose nkunda Gentil Misigaro na Jon McReynolds".


Yvette Uwase yiyongereye ku rutonde rw'abanyamuziki bacye b'igitsinagore bo mu Rwanda bacuranga gitari, gusa nawe ntabwo arayimenya neza. Avuga ko yifuza kumenya gucuranga gitari na piano nk'iturufu yamufasha cyane mu muziki. Ati "Nifuza kumenya gucuranga guitar na piano, kugira ngo bimfashe binanyorohere mu muziki".

Yvette Uwase yadutangarije ko impano yo kuririmba ayikomora mu muryango we wo kwa nyina ndetse afite na mukuru we witwa Soleil Mutezinka nawe w'umunyamuziki. Uwase avuka mu muryango w'abana batandatu, we akaba ari umwana wa kane. Indirimbo 'Thankful' yashyize hanze si yo ya mbere kuko mu mezi 10 ashize yasohoye iyitwa 'Hari umunsi' yakoranye na mukuru we tuvuze haruguru.


Yvette Uwase amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

REBA HANO 'THANKFUL' INDIRIMBO NSHYA YA YVETTE UWASE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND