RFL
Kigali

Bayern Munich yandagaje bikomeye FC Barcelona iyisezerera muri Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/08/2020 10:14
0


Ku kibuga Estadio da Luz giherereye I Lisbon muri Portugal, ryari ijoro ry’icuraburindi ritazibagirana mu mateka ya FC Barcelone yandagajwe ku buryo bugayitse na Bayern Munich yo mu budage, ubwo yayisezereraga muri ¼ cya UEFA Champions League iyitsinze akavagari k’ibitego 8-2 mu minota 90.



Imyaka myinshi yari yihiritse intinzwi nkiyi muri iri rushanwa idaheruka kuko wasangaga ariyo iri ku ruhembe rw’amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe, ariko ibyayibayeho mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 14 Kanama 2020 byatumye benshi bacika ururondogoro.

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, guhera mu mikino ya ¼ mu irushanwa ry’uyu mwaka, amakipe yose yakoraniye muri Portyugal akina umukino umwe gusa utagira uwo kwishyura, ikipe itsinze igakomeza, itsinzwe igataha.

Bayern Munich yaciye amarenga ko yaje yiteguye umukino neza ifungura amazamu hakiri kare cyane ku munota wa 4 gusa w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Thomas Muller ku mupira mwiza yahawe na Robert Lewandowski.

Nyuma y’iminota itatu gusa, ubwo hari ku munota wa 7, FC Barcelona yishyuye igitego cyitsinzwe na David Alaba, nyuma y’umupira wari uhinduwe na Jordi Alba.

Ku munota wa 22 Bayern Munich yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ivan Perisic ku mupira yahawe na Serge Gnabry.

Serge Gnabry ubwe ahita atsindira Bayern Munich igitego cya 3 ku munota wa 27 ku mupira mwiza yahawe na Leon Goretzka asiga ba myugariro ba FC Barcelona bagaragaje urwego ruri hasi muri uyu mukino.
Thomas Muller yatsinze igitego cya kane ku munota wa 31 ku mupira mwiza yahawe na Joshua Kimmich, bituma iminota 45 y’igice cya mbere irangira Bayern iyoboye umukino n’ibitego 4-1.

Mu gice cya kabiri FC Barcelona yatangiye itanga icyizere cyuko ishobora kwishyura, kuko ku munota wa 57 yatsinze igitego cya 2 cyatsinzwe na Luis Suarez nyuma yo gucenga neza David Alaba wakinaga mu bwugarizi bwa Bayern Munich.

Alphonso Davies wigaragaje cyane muri uyu mukino, wakinaga mu bwugarizi bwa Bayern yazamukanye umupira acenga myugariro Nelson Semedo aramusubira amusiga aryamye yinjira mu rubuga rw’amahina acenga umuzamu, ahereza umupira Joshua Kimmich asunikira mu izamu ryari ryambaye ubusa biba 5-2.

Nyuma yo gutakaza icyizere no gucika intege kwa Barcelona bigaragarira buri wese, Bayern Munich yihanangirije bidasubirwaho iyi kipe y’I Catalonia.

Nyuma yuko Philippe Coutinho yinjiye mu kibuga, nawe yaje atera imisumari iyi kipe yamwimye umwanya wo gukina akayisohokamo kuko yayibonyemo ibitego 2 mu minota micye yakinnye.

Ku munota wa 82 Coutinho yazamukanye umupira mu rubuga rw’amahina ahita awusunikira umunya-Pologne Robert Lewandowski awushyira mu izamuatsinda igitego cya 6.

Ku munota wa 85 Philippe Coutinho yashyizemo igitego cya 7 ku mupira mwiza yahawe na Thomas Muller hanyuma kuwa 89 ashyiramo icya 08 ku mupira mwiza yahawe na Lucas Hernandez.

Bayern munich ibaye ikipe ya mbere itsinze ibitego 8 mu mikino yo gukuranamo ya UEFA Champions League mu gihe Robert Lewandowski abaye umukinnyi wa 04 utsinze igitego mu mikino 8 yikurikiranya nyuma ya Cristiano Ronaldo,Luis Aragones,Ruud Van Nistelrooy.

Kuva muri 2005/2006 nibwo hagiye kuba ½ cya Champions League kitarimo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Muri ½ Bayern Munich izahura n’iza kurokoka hagati ya Manchester City na Lyon.

AMAFOTO YARANZE UMUKINO

 
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND