RFL
Kigali

FERWAFA yasabwe gufatira asaga miliyoni 14 ku mafaranga azahabwa Rayon Sports avuye muri FIFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/08/2020 12:31
0

Umuhesha w’inkiko w’umwuka Me Ntirushwa Ange Diogene yandikiye FERWAFA ayisaba gufatira amafaranga Rayon Sports izahabwa aturutse ku nkunga ya FIFA bitewe n’uko nta bushake igaragaza mu kwishyura umwenda ifitiye Ivan Minnaert wahoze ari umutoza wayo.Me Ntirushwa Ange Diogene yavuze ko Rayon Sports imaze amezi 7 nta bushake ifite bwo kwishyura uyu mutoza w’Ububiligi,Minnaert ariyo mpamvu asaba FERWAFA gufatira amafaranga iyi kipe izagabana kuyo FIFA yageneye amakipe.

Mu ibaruwa uyu muhesha w’inkiko yandikiye FERWAFA, yagize ati:

“Bwana Munyamabanga, twe tukaba dufite impungenge ko ubuyobozi bwa Rayon Sports budakwiye kurindira ko igihe mwabahaye kirangira kuko n’iyo yahanwa, nta yungu Minnaert yabibonamo kuko yaba atishyuwe amafaranga ye cyane cyane ko igihe mwabahaye kizarangira ku wa 31 Kanama”.

“Rayon Sports tubahaye igihe cy’iminsi irindwi y’integuza yo kwishyura, tubagaragariza ko nibatabikora bizakorwa ku gahato. Nsabye ubuyobozi gufatira amafaranga agenewe Rayon Sports angana n’ibihumbi 14.32$, ibihumbi 500 Frw, hakiyongeraho igihembo cy’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga kingana n’ibihumbi 705.2 Frw ahwanye na 5% by’aya mafaranga yishyuzwa, yaba aturutse muri CAF cyangwa FIFA mukaba mutanze ubutabera”.

Umubiligi Ivan Minnaert yatoje Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2015/16 aza gusezera bitunguranye.Nyuma yaragarutse ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.673 Frwhakiyongeraho ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya avoka.

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba, FERWAFA izageza ku banyamuryango bayo uburyo bazagabanywa inkunga yatanzwe na FIFA mu byiciro bitandukanye hagamijwe guhangana n’ingaruka zatejwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Minaert yatandukanye na rayon Sports mu buryo bunyuranye n'amategeko

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND