Nyuma yo guhabwa iminsi itanu gusa yo kuba yatumijeho inama y’Inteko Rusange, Sadate Munyakazi uyobora Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gukuraho inzego zose za Association ya Rayon Sports, mu gihe hakinononsorwa amategeko nshingiro y’umuryango.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo abagize igice cy’abashaka guhirika ubuyobozi bwa Sadate bamwandikiye bamusaba gutumiza inama y’inteko rusange bitarenze iminsi itanu, atabikora bakayitumiza, ababwira ko abasubiza vuba.
Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, Munyakazi Sadate, yatangaje ko yakuyeho inzego zose zigize umuryango wa Rayon Sports, usibye gusa Komite Nyobozi ya Rayon Sports iriho magingo aya.
Mu ibaruwa yandikiye abagize izi nzego bose, yabamenyesheje ko inzego zindi zizatorwa nyuma yo kuvugurura amategeko agize umuryango wa Rayon Sports.
Tariki 07 Nyakanga 2020, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ‘RGB’ rwasabye Munyakazi Sadate guhagarika inzego zose zigize umuryango wa Rayon Sports, anabuzwa gutumiza inama y’inteko rusange kugeza igihe amategeko azavugururirwa.
Sadate Munyakazi yatorewe kuyobora Rayon Sports mu mwaka wa 2019, akaba amaze umwaka umwe mu myaka 4 agomba kuyiyobora.
Nyuma y’amezi make atorewe uyu mwanya yatangaje ko agiye gushyira ibintu ku murongo n’ishyamba riri muri iyi kipe akaritwika, byatumye hari byinshi bijya hanze birimo n’amabanga y’inyerezwa ry’umutungo w’iyi kipe byakozwe n’abahoze bayiyobora.
Kugeza magingo aya hari igice cyiganjemo abahoze bayobora iyi kipe bashaka ko Sadate ava kubuyobozi kubera ko bamushinja imiyoborere mibi.
Ibaruwa Sadate yanditse amenyesha ihagarikwa ry'inzego z'umuryango wa Rayon Sports
Sadate Munyakazi yakuyeho inzego zose z'umuryango wa Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO