Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yateguje kwihorera imbere ya APR FC nyuma y'uko ibasezereye mu gikombe cy'Amahoro mu buryo batemeye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino wo ku munsi wa 21 wa shampiyona y'u Rwanda bazakiramo APR FC kuwa Gatanu saa moya z'umugoroba muri Kigali Pelé Stadium.
KNC yavuze ko ari amahirwe bagize yo kwihorera kuri APR FC nyuma y'uko ibasezereye mu gikombe cy'Amahoro mu buryo batemeye bitewe nuko bibwe n'umusifuzi.
Yagize ati: "Uyu munsi wa none tugize amahirwe atagira uko asa, tugize amahirwe tutarabona kuva twabaho. Kubona ikipe ivuyemo wumva utemera uko wavuyemo Imana ikongera ikayiguha mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Ntekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo kubona Gasogi United icyo ari cyo. Iyi APR FC tuzihorera noneho umusifuzi azayitwambure ntabwo mvuga byinshi ariko ibyabaye birahagije".
Yakomeje agira ati: "Nimunyemerere rero kuri uyu mukino abaza baze cyangwa barorere. Ikidushimishije ni kimwe ni uko tugiye kubona ukwihorera, dutsindwe wenda APR FC yabikoreye tujye tuvuga ngo ahwi wenda wa mujinya ushire cyangwa se tuyikubite dutahe twishimye".
Perezida wa Gasogi United yavuze ko kuri ubu intego zabo ari ukuza mu makipe 5 ya mbere kandi baratangira kubyerekana kuwa Gatanu batsinda APR FC.
Yagize ati: "Ubu ntekereza ko imikino tugiye gukurikizaho tugerageza byanze bikunze gushaka amanota 5 atugeza mu makipe 5 ya mbere kandi birashoboka.
Imikino 10 dutsinzemo imikino 5 murabona ahantu twaba turi. Ubu umukino wa APR FC nituwutsinda kuko nta kuwunganya tuzaba dufite 28 kuko uyu munsi iyo urebye ubona ko Gasogi United ifite abakinnyi beza bakiri bato bafite imbaraga. Muzacire urubanza Gasogi United nyuma yo kuwa Gatanu ni mugoroba".
Kapiteni wa Gasogi United, Muderi Akbar nawe yavuze ko biteguye neza uyu mukino ndetse anashimangira ko bashobora APR FC.
Yagize ati "Ndebye ukuntu turimo turitegura uyu mukino ni umukino uzaba ari mwiza ku ruhande rwacu n'uwo tuzakina ndabizi ahari ari kuvuga ngo amagambo bavuze kuri iriya mikino y’igikombe cy’Amahaoro reka twerekane ko ibyagenze kuriya tutabibye.
Natwe turashaka kubereka ko tubashoboye kandi dushoboye mu byo dukora nka Gasogi United. APR FC ni ikipe dushobora muri iyi myaka ishize haba mu mayeri y'umukino n'imbaraga twiteguye kuyitsinda ku wa Gatanu".
Gasogi United kugeza ubu iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 25 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa 2 n'amanota 41.
KNC yateguje kwihorera imbere ya APR FC
TANGA IGITECYEREZO