Ni kenshi wibaza aho imbuga nkoranyambaga cyangwa ibigo byinshi byo kuri murandasi byungukira bikakuyobera. Gusa ibi bigo amafaranga byinjiza amenshi biyakura mu bikorwa byo kwamamaza. Kuri ubu Twitter yahawe igihano cy’agera kuri miliyoni $250 nyuma yo gukoresha nimero za telefone na Email z’abantu mu bikorwa byo kwamamaza.
Nubwo benshi
tutajya tubitindaho akenshi imbuga nkoranyambaga ziba zituzi kurusha uko
tubicyeka, kuko akenshi izi mbuga zikunze gukoresha imyirondoro tuba twazihaye mu
bikorwa bitandukanye. Bimwe mu bikorwa bihambaye iyi myirondoro ikoreshwamo ni ukwamamaza
cyangwa gukusanya amakuru runaka. Muri iyi myirondoro twavuga nka nimero za telefone, ingurukana butumwa (Email) ndetse n'aho dutuye!
Kuri iyi
nshuro ikigo cya Twitter kirashinjwa gukoresha imyirondoro (Email&nimero za
telefone) y’abakiriya bacyo bo muri Amerika mu bikorwa byo kwamamaza.
Ibi uko
bikorwa ni uko iki kigo akenshi kiba gifite ubushobozi bwo kumenya aho uherereye
abo muvugana cyane ndetse ibyo ukunda kureba, noneho kubera haba hari
abanyemali nabo bashaka kumenyakanisha ibikorwa byabo runaka bo bajya kuri iki
kigo hagakorwa umugambi w'uko nabo bagomba kubyereka abantu hashingiwe ku byo
bakunda ndetse n'aho bari bityo ya myirindoro igakora aka kazi.
Ibi kugira ngo
bigerweho byose ntacyo bisaba usibye gukoresha umwirondoro wawe urimo Email
ndetse na nimero ya telefone watanze igihe wiyemezaga gukoresha uru rubuga.
Ikigo kitwa Federal
Trade Commission (FTC) cyo muri Amerika ni cyo kiri kwishyuza aya mafaranga
Twitter gusa iki kirego kije nyuma y'aho iki kigo gitangaje ko cyungutse agera
kuri miliyoni $683 mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020. Ikirego cy'uko iki
kigo gishobora gucibwa ari hagati ya miliyoni $150 na $250 kivuga ko uru rubuga
kuva mu 2013 kugeza mu 2019 rwamye rukoresha imyirondoro y’abakiriya barwo
uko rwishakiye mu bikorwa birimo kwamamaza.
Ibi birego
ntabwo bikunze gutana n’ibigo bifite imbuga nkoranyambaga dore ko yaba Google,
Facebook ndetse n’ibindi bikunze gushinjwa gukoresha imyirondoro y’abakiriya
nta burenganzira. Mu mateka igihano cyabayeho gikomeye ni igihano cyahawe
Facebook aho yaciwe agera kuri miliyari $5.
Nubwo ibi
bigo bigenda bicibwa amafaranga y'uko bikoresha imyirondoro y’abakiriya babyo akenshi
mbere y'uko abantu babijyaho ntabwo bakunze gusoma amategeko ndetse n’amabwiriza,
iyi mpamvu ituma benshi bemera ibyo batazi gusa iki kigo cya Federal Trade
Commission gitangaza ko abantu bakabaye bitondera izi mbuga kuko akenshi
zicuruza imyirondoro yabo.
Src:cnn
TANGA IGITECYEREZO