Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Niyonzima Ally, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzania.
Ally
Niyonzima nta kipe yari afite nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari
afite muri Rayon Sports, akaba yerekeje mu ikipe ya Azam FC imaze kubaka
igitinyiro muri Tanzania.
Uyu
musore byavugwaga ko ibiganiro birimbanyije
hagati ye na Yanga SC yo muri Tanzania, aho yavuye mu Burundi ajya kumvikana
n’iyi kipe, ayisaba kumuha ibihumbi 60 by’amadolari, ariko birangira
batumvikanye ahitamo kwerekeza muri Azam yamuhaye ibyo yifuzaga.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 ni bwo ikipe ya AZAM FC izahagararira
Tanzania mu mikino ya Confederation Cup, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo
yagize iti:
AZAM FC yasinyishije umukinnyi w’umunyarwanda Ally Niyonzima. Uyu mukinnyi akaba yaguzwe nyuma yo kubigirwaho inama n’umutoza mukuru w’ikipe Aristica Cioaba.
Ku
wa 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano
y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw
mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019.
Yaguzwe
na APR FC muri Gashyantare 2019, avuye muri AS Kigali ku masezerano y’amezi
atandatu, ayivamo muri Kanama yerekeza muri Oman.
Nyuma
yo kuva muri Oman muri Mutarama uyu mwaka Ally Niyonzima yerekeje muri Rayon
Sports aho yabasinyiye amasezerano y’amezi atandatu ndetse anabatsindira
ibitego bibiri mu mikino ibiri baherukaga gukina muri shampiyona.
Ally
Niyonzima yasanze muri Tanzania abandi bakinnyi b’Abanyarwanda nka Haruna
Niyonzima na Sibomana Patrick bakinira Yanga SC, Kagere Meddie wa Simba SC,
Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa KMC ndetse na Rutanga Eric wamaze gusinyira
Yanga SC.
Ally Niyonzima yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Azam FC yo muri Tanzania
TANGA IGITECYEREZO