RFL
Kigali

Umuraperi Bruce yinjiye mu muziki n’injyana itamenyerewe mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2020 11:17
0


Umuraperi Mukiza Bruce wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Bruce yinjiye mu muziki yitwaje injyana ya Drill itamenyerewe mu Rwanda. Agiye kumara imyaka ibiri atangiye urugendo rw’umuziki. Yibanda cyane ku njyana Drill ariko n'izindi zifitanye isano n’iyi nazo abasha kuziririmba.



Injyana ya Drill ifitanye isano n’iyitwa Trap Music iharawe na benshi mu rubyiruko. Ikomoka mu Majyepfo ya Chicago kuva mu myaka ya za 2010. 

Drill yakwirakwiye muri Amerika kuva mu 2012 biturutse ku baraperi n’aba-Producer barimo Young Chop, Chief Keef, Lil Druk, Fredo Santana, Lil Reese n’abandi.

Bruce ni umuraperi ukiri muto ari hafi kuzuza imyaka 18 y’amavuko, dore ko yabonye izuba ku wa 12 Kanama 2002. Yakuze adakunda umuziki gusa akumva azavamo umukinnyi ukomeye wa Basketball.

Ku myaka 15 y’amavuko nibwo yatangiye kwandika indirimbo bikarangirira ku mpapuro nta cyizere afite cy’uko bizashoboka. Mu 2018 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Born&Raise” biturutse ku cyizere yahawe n’inshuti ze cy’uko azi kuririmba.

Iyi ndirimbo ivuga ku bintu bibaho mu buzima y’uko rimwe na rimwe ushobora gukora bikanga ariko ejo bikazakunda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bruce avuga ko iyi ndirimbo ye ya mbere ituma asubiza amaso inyuma akibuka aho yavuye ariko kandi agashyira imbaraga mu gukora indirimbo zitari mu cyongereza gusa.

Uyu muhanzi avuga ko afite intego yo gukora umuziki ndengamipaka ku buryo abahanzi Nyarwanda ndetse nawe bazajya bahatanira ibihembo muri BET Awards, Grammy Awards n’ibindi bikomeye ku Isi hose.

Ubu yasohoye indirimbo yise “Ni hose” yavuzemo ukuntu ashaka gukora umuziki akamenyekana ku Isi hose. Amaze gukorana indirimbo n’abarimo Bex Rhb ndetse afite indi mishinga y’indirimbo n’abandi bahanzi.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo ye yakozwe na Producer Mad BNS Beats.


Umuraperi Bruce yinjiye mu muziki asohora indirimbo "Ni Hose"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NI HOSE" Y'UMUHANZI BRUCE

">

AMAFOTO: Ivan Eric Murindabigwi-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND