RFL
Kigali

Rutahizamu w’umunya-Ghana yatawe muri yombi muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/07/2020 14:57
0


Polisi yo mu gihugu cya Tanzania yamaze gutangaza ko yataye muri yombi rutahizamu ukomoka muri Ghana ukinira ikipe ya Yanga Africans, Bernard Morrison, azira gusuzugura polisi y’iki gihugu ndetse no gushaka kuyirwanya ubwo basakaga imodoka yari atwaye.



Bernard Morrison yatawe muri yombi nyuma yo gushaka kurwanya polisi ubwo yashakaga kugenzura imodoka yari atwaye nkuko abari I Kinondoni babonye uko byagenze babitangaje.

Kuri ubu biravugwa ko Morrison agomba gutanga amande kugira ngo arekurwe.

Mirrison w’imyaka 27 y’amavuko, arashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gusuzugura inzego z’ubuyobozi ziri mu kazi, ndetse n’imyitwarire mibi yagaragaje nkuko the East African nation ibitangaza.

Hari n'andi makuru avuga ko mu modoka uyu mukinnyi yari atwaye harimo ibiyobyabwenge akaba ariyo mpamvu atashakaga ko Polisi ireba mu modoka ye.

Uyu mukinnyi wakiniye ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo, ntabwo ameranye neza n’ikipe ye ya Yanga Africans muri iyi minsi nyuma yo gusohorwa mu kibuga agasimburwa na Papy Sibomana  umukino ubura iminota 25 ngo urangire, muri Derby yo muri Tanzania yanarangiye Simba inyagiye Yanga ibitego 4-1, ntabwo Morrison yihanganiye gusimburwa kuko akimara gusohoka mu kibuga yahise yerekeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura.

Ibi ntabwo byakiriwe neza n’ubuyobozi bwa Yanga Africans akinira kubera ko bwavuze ko uyu mukinnyi agomba gufatirwa ibihano.

Hari andi makuru anavuga ko uyu mukinnyi atifuza gukomezanya na Yanga, akaba ashaka kuyisohokamo akerekeza ahandi, ku isonga y’amakipe ashobora kwerekezamo hari mukeba w’ibihe byose Simba SC.


Morrison yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kurwanya Polisi ngo idasaka imodoka ye

Morrison ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Yanga Africans







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND