Kigali

Kylian Mbappe ntazagaragara mu mukino wa ¼ cya UEFA Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/07/2020 14:55
0


Rutahizamu ukomoka mu Bufaransa ukinira ikipe ya PSG, Kylian Mbappe, ntazagaragara mu mukino wa ¼ muri UEFA Champions League, ikipe ya PSG izahuramo na Atlanta yo mu Butaliyani kubera ikibazo cy’imvune yagize ku kaguru k’iburyo mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu begukanye batsinze Saint Etienne.



Mbappe w’imyaka 21 y’amavuko, yagize imvune ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu mukino PSG yatsinzemo Saint Etienne igitego 1-0, akaba agomba kumara ibyumweru bitatu atongeye kugaragara mu kibuga.

Mu itangazo ikipe ya PSG yashyize hanze yemeje ko Mbappe agomba kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga.

Yagize iti "Abaganga bagaragaje ko Mbappe yagize ikibazo ku kagombambari ko ku kaguru k’iburyo, bityo bakaba batubwiye ko azamara ibyumweru bitatu atagaragara mu kibuga".

Mbappe ashobora kugaruka mu kibuga mu mikino ya ½ mu gihe PSG yaba yabonye itike yo gukomeza muri iri rushanwa.

Nubwo PSG yegukanye igikombe cy’igihugu itsinze Saint Etienne igitego 1-0 cya Neymar Jr ariko iyi kipe yasigaranye agahinda ko gutakaza rutahizamu ngenderwaho wayo Kylian Mbappe wavunitse habura iminsi micye ngo bakine ¼ cya UEFA Champions League aho bazahura na Atalanta yo mu Butaliyani, umukino uzabera I Lisbon muri Portugal tariki 12/08/2020.

Mbappe wahise ahabwa imbago nyuma yo gusohorwa mu kibuga n’umuserebeko yatewe na kapiteni wa Saint Etienne, Loic Perrin ahita agira ikibazo ku kagombambari ke.

UEFA Champions League yadindijwe n’icyorezo cya Coronavirus, guhera mu mikino ya ¼ yose izabera mu mujyi wa Lisbon muri Portugal, ikaba iteganyijwe kurangira tariki 23/08/2020.

 

Mbappe yatewe umuserebeko na Loic ahita avunika akagombambari

Mbappe nyuma y'umukino yahise ahabwa imbago







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND