RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 15 Mike Tyson agiye kugaruka mu mukino w’iteramakofe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/07/2020 12:26
0


Umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe, ukomoka muri Leta zunze ubumwe za amerika, Mike Tyson w’imyaka 54 y’amavuko yamaze gutangaza ko mu Ukuboza uyu mwaka agaruka mu kibuga ahanganye na Roy Jones Jr nyuma y’imyaka 15 atagaragara muri uyu mukino.



Uyu mukino uzahuza ibi bihangange bibiri mu mukino w’iteramakofe uteganyijwe kuzaba tariki 12 Ukuboza 2020, ukazabera muri Dignity Health Sports Park i Carson, muri Leta ya California.

Tyson wamenyekanye ku izina rya ‘The baddest man on the planet’ bivuze ‘Umugabo mubi cyane ku mubumbe’ yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ukiri muto mu mateka y’uyu mukino wegukanye igihembo gikomeye ubwo mu 1986 ku myaka 20 y’amavuko yegukanye igikombe muri uyu mukino.

Gukora ibidasanzwe byatumye aba umukinnyi utinyitse mu mukino w’iteramakofe, gusa ariko ntabwo urugendo rwe muri uyu mukino rwagenze neza kuko yahagaritse gukina hakiri kare cyane, ubwo mu mwaka wa 2005 yatsindwaga inshuro ebyiri zikurikiranye agahita ahagarika ibyo gukina kugeza magingo aya.

Mu myaka ye yakinnye umukino w’iteramakefe, Tyson yari umukinnyi utinyitse utarapfaga kwisukirwa kubera ko yari afite igipfunsi kiremereye cyane kandi cyihutaga.

Mu myaka 20 Tyson yakinnye umukino w’iteramakofe, yakinnye imikino 58, atsindamo 50, imikino 44 muri yo akaba yarayitsinze kuri KO, mu gihe yatsinzwe imikino 6, indi mikino 2 ikaba itararangiye ngo haboneke uwatsinze n’uwatsinzwe.

Nyuma y’imyaka 15 yari ishize Tyson atagaragara muri uyu mukino yamaze gutangaza ko yagarutse, ubu butumwa akaba yabunyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashyizeho amashusho amugaragaza akora imyitozo, munsi yandika amagambo agira ati "I. AM. BACK. #legendsonlyleague. September 12th vs @RealRoyJonesJr on #Triller and PPV #frontlinebattle @TysonLeague pic".

Byamaze kwemezwa ko Tyson na Roy Jones Jr bazakina tariki 12 Ukuboza 2020, bakazakinira muri California.

Roy Jones Jr w’imyaka 51 y’amavuko uzakina na Tyson, yabaye umukinnyi ukomeye mu mukino w’iteramakofe kubera ko yegukanye ibihembo bikomeye, harimo n’icyo yegukanye mu 2003 cyatumye aba umukinnyi waciye agahigo mu myaka 106 yari ishize ntawuratwara ibihembo bitatu bikurikiranye muri uyu mukino.

Uyu mukino ukaba witezweho kuzinjiza amafaranga menshi kuko abantu bo ku migabane itandukanye bazaba bashaka kureba Tyson wo mu myaka 15 ishize niba hari icyo agishoboye muri uyu mukino yubatsemo amateka akomeye.

Nyuma y'imyaka 15 Tyson agiye kugaruka mu iteramakofe


Mu ukuboza Tyson azaba ahanganye na Roy Jones







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND