RFL
Kigali

“Ntacyo twavugana na Kiyovu Sports yiyitirira umukinnyi utari uwayo" Afande Sekaramba Sylivestre

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/07/2020 13:20
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwanyomoje amakuru yatangajwe na Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Theodore Ntarindwa, bunagaragaza ibyangombwa byerekana ko Nsanzimfura Keddy yazamukiye muri La Jeunesse, binagaragara ko magingo aya yari umukinnyi wigurisha ndetse ubuyobozi bwa APR bunemeza ko bugiye gutangira ibiganiro na La Jeunesse yamureze.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, umunyamabanga mukuru wa APR FC Rtd. Lt Col Sekaramba Sylivestre, yanyomoje amakuru yatangajwe na Visi Perezida wa Kiyovu Sports, aho yavuze ko Kiyovu ishaka gukora ikosa rikomeye ryo kwiyitirira umukinnyi utari uwayo kandi amasezerano abigaragaza neza.

Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, Nsanzimfura Keddy yerekanwe nk’umukinnyi mushya APR FC izakoresha mu mwaka utaha w’imikino mu gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Nyuma y’iki gikorwa, ikipe ya Kiyovu Sports yahise itangaza ko yababajwe no kuba ikipe ya APR FC yarasinyishije uyu mukinnyi bavuga ko yari akibafitiye amasezerano, bakanavuga ko mu minsi ishize yari yarabasinyiye amasezerano y’imyaka itanu.

Visi Perezida Theodore Ntarindwa, anemeza ko Nsanzimfura Keddy yazamukiye mu irerero rya Kiyovu Sports yagezemo afite imyaka 12 y’amavuko.

Yagize ati “Ni ikibazo cyatubabaje, bishobora no kuba byakorwa n’ibindi, ariko kuba bikorwa n’ikipe ntangarugero, ikipe twaganiraga, nta biganiro twagiranye, ku mukinnyi udufitiye amasezerano y’imyaka itanu byatubabaje, twasinyanye n’umubyeyi we ahari, amafoto arahari, amasezerano arahari kandi ikindi Keddy yazamukiye mu irerero ryacu kuva afite imyaka 12”.

“Ni ikintu kidahesheje agaciro umupira wacu, ni umukinnyi dukeneye tugomba no gutangirana pre-season, baba batwiciye gahunda, Badufashe nk’ikipe itabaho, nk’ikipe itagira ubuyobozi ni cyo cyatubabaje”.

Nyuma y’ibyatangajwe na Kiyovu Sports, Ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje aya makuru bunagaragaza ibyangombwa byemeza ko Keddy yakuriye muri La Jeunesse kandi amasezerano yari afite muri Kiyovu Sports bisa naho atamukumiraga kugira indi kipe yerekezamo kuko atari asobanutse.

“Twagenzuye amasezerano y’umukinnyi dusanga yigurisha, duhitamo kuvugana n’umukinnyi kuko ntacyo twari kuba tuvugana na Kiyovu Sports. Mu masezerano yari afitanye na Kiyovu ntibagaragaza itariki yasinyiyeho n’igihe amasezerano azarangirira, bisa naho ari amasezerano ya Burundu, banditse ko ari imyaka itanu gusa ntiwamenya ngo yatangiye ryari? Azarangira ryari? Ubundi ibyo ntibibaho mu mupira w’amaguru “.

“Gusinyishwa imyaka itanu n’imyaka yari afite nabyo ntabwo byemewe kuko ntiyari kurenza imyaka itatu, ikindi Keddy ntiyazamukiye mu irerero rya Kiyovu Sports kuko mu masezerano twaberetse Kiyovu yamubonye muri Mutarama umwaka ushize avuye muri La Jeunesse yamureze“- Afande Sekaramba Sylivestre.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC yemeje ko nyuma yo kuganira n’umukinnyi bakanemeranwa, igikurikiyeho ari ukuganira n’ikipe ya La Jeunesse yamureze. Yagize ati “Nta kintu na kimwe twaganira na Kiyovu Sports kuko umukinnyi si uwayo, ahubwo twiteguye gutangira ibiganiro n’ikipe ya La Jeunesse yamureze“.

AMASEZERANO YA KEDDY MURI KIYOVU NTASOBANUTSE

Mu ibaruwa Inyarwanda ifitiye Kopi igaragaza amasezerano yasinywe hagati y’impande eshatu, arizo Kiyovu Sports, La Jeunesse na Nsanzimfura Keddy, ntagaragaza igihe umukinnyi asinyiye Kiyovu Sports, n’igihe amasezerano ye azarangira.

Aya masezerano kandi agaragaza ko Keddy yageze muri Kiyovu Sports tariki 25 Mutarama 2019 avuye mu ikipe ya La Jeunesse, bihabanye n’ibyatangajwe na Theodore ko Keddy yazamukiye mu irerero rya Kiyovu Sports.

ITEGEKO RYA FIFA RIVUGA IKI KU MASEZERANO ASINYISHWA ABAKINNYI BAKIRI BATO?

Mu ngingo ya 13 mu mategeko ya FIFA agenga isinyishwa ry’abakinnyi batarageza igihe cyo kwisinyira amasezerano ubwabo, riteganya ko nta mukinnyi ugomba kurenza imyaka itatu y’amasezerano.

Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, bavuga ko uyu mukinnyi basinyishije nta masezerano yari agifitiye ikipe ya Kiyovu Sports kandi umukinnyi bumvikanye.

Keddy yakiniye Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino ushize, ndetse akaba yaranayifashije byinshi aho rukomeye, gusa uyu mukinnyi ntabwo yishimiye uburyo umutoza Ruremesha atamuhaga umwanya uhagije wo gukina.

Kuri ubu Nsanzimfura Keddy wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya APR FC.

Nsanzimfura Keddy ni umukinnyi mushya wa APR FC mu gihe cy'imyaka itatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND