RFL
Kigali

Impano nshya mu muziki! Jimmy Camera wasohoye indirimbo ‘Umubiri’ arifuza gufashwa na Alain Muku

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2020 11:56
0


Umuhanzi Ndayambaje Jimmy uzwi nka Jimmy Camera, yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo yifuza gushyigikirwamo n’umujyanama w’abahanzi Alain Mukuralinda uzwi kandi nka Alain Muku.



Jimmy atangiye uru rugendo nyuma yo kumara imyaka itatu yihugura gucuranga piano na gitari ndetse no gutunganya amajwi y’indirimbo.

Urugendo rwe yarutangije indirimbo nshya yise “Umubiri” ivuga ku mikorere kamere y’umubiri w’umuntu ndetse n’imyitwarire y’abantu iterwa n’umubiri.

Iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa budasaza, umusaza ushesha akanguhe ashobora kumva ikanamubera imfashanyigisho ku mpanuro yaha abakiri bato.

Ni indirimbo avuga ko imutera kwibuka ko agifite byinshi byo gutanga binyura imitima y’Abanyarwanda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Jimmy Camera yavuze ko afite intego ikomeye mu muziki mu gihe cyose yaba abonye abamushyigikira mu rugendo rwe yatangiye.

Yavuze ko ashaka kuzamura umuziki gakondo w’u Rwanda, Isi yose ikamenya ko "hari Igihugu cyitwa u Rwanda gifite umuziki wihariye."

Jimmy avuga ko ashyigikiwe yakora umuziki akagera ku rwego nk’urw’abahanzi bubatse amazina nka Filemon Niyomugabo, Sipiriyani Rugamba, Masamba Intore, Alex Kagame  n’abandi.

Uyu muhanzi avuga ko yakuze akunda indirimbo z’umuhanzi Alain Muku, bityo atekereza kwinjira mu muziki yifuje ko bahura kugira ngo baganire arebe niba yamufasha mu muziki.

Ati “Impamvu nifuza guhura na Alain muku, ni uko kuva nkiri muto nakurikiranaga indirimbo ze zari zizwi cyane bituma mukunda.”

“Nk'umufana we rero, kandi ukunda kugirwa inama, hari byinshi nakungukira mu biganiro twagirana, kuko no mu busanzwe nkunda ukuntu arwana ishyaka ashyigikira umuziki gakondo w'u Rwanda.”

Yavuze ko Alain Muku n’abandi bamushyigikiye byatumye akora Album ya mbere mu gihe gito.

Jimmy Camera yavukiye mu Karere ka Gicumbi ku wa 05 Nzeri 1998. Ni imfura mu muryango w’abana batanu.

Urugendo rw’umuziki we ruhera mu mashuri yisumbuye aho yatangiye abyina mu itorero ry’imbyino gakondo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Yakomereje amasomo ye mu ishuri Nderabarezi rya Byumba [TTC de la Salle Byumba] aho yatangiye kwitabira amarushanwa y’iserukiramuco rihuza amashuri.

Icyo gihe we n’itsinda rye bamaze imyaka itatu bagera ku rwego rw’Igihugu bakaza mu myanya itanu ya mbere. Gusa nta gihembo begukanye kuko bahembaga batatu ba mere.

Uyu musore avuga ko akiri muto atigeze atekereza gukora umuziki nk’umwuga kuko yakundaga gukina umupira w’amaguru cyane ndetse ngo yajyaga yumva azakina ku mugabane w’i Burayi.

Impano yo guhanga indirimbo yaje afite imyaka 12 y’amavuko ari nabwo yatangiye kwandikira itorero yabyinagamo indirimbo, inkuru zishushanyije ndetse n’amakinamico bakinaga mu iserukiramuco.

Jimmy Camera akora injyana gakondo mu buryo bugezweho, gusa avuga ko injyana nyinshi azishobora kandi akanazikora neza.

Umuhanzi Jimmy Camera yatangiye urugendo rushya asohora indirimbo nshya yise "Umubiri"

Jimmy Camera yavuze ko yifuza gushyikirwa na Alain Muku nk'umuhanzi akunda kandi ushyigikira gakondo Nyarwanda

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA "UMUBIRI" Y'UMUHANZI JIMMY CAMERA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND