RFL
Kigali

La Liga: Real Madrid irakoza imitwe y’intoki ku gikombe, Perezida wa FC Barcelone yikomye VAR ayishinja kubogamira mukeba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2020 14:31
0


Nyuma yo gutsinda Athletic Bilbao igitego 1-0 cyatsinzwe na Sergio Ramos, Real Madrid irasabwa gutsinda imikino itatu mu mikino ine isigaye kugirango yegukane igikombe cya shampiyona ya Espagne cyahita kiba icya 34, mu gihe perezida wa FC Barcelone yatunze agatoki VAR avuga ko iri kubogamira kuri Real Madrid bahanganye.



Shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ igeze aho rukomeye, isigaje imikino ine gusa ngo ishyirweho akadomo. Gukubana no guhangana hagati ya Real Madrid na FC Barcelone kurakomeje.

Mu mikino 34 imaze gukinwa muri iyi shampiyona ikundwa na benshi ku Isi, Real Madrid iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 77, ikaba ikurikiwe na FC Barcelone n’amanota 73.

Kugira ngo Real Madrid yegukane igikombe cy’uyu mwaka irasabwa gutsinda imikino itatu mu mikino ine iyi kipe isigaje, igahita yandika amateka mashya muri Espagne kuko cyaba ari igikombe cya 34 cya shampiyona yegukanye mu mateka.

Sergio Ramos akomeje guheka bigaragara iyi kipe abereye kapiteni kuko igitego yatsinze Bilbao cyabaye icya 5 atsinze mu mikino 7 iyi kipe iheruka gukina kuva iyi shampiyona isubukuwe, iyi penaliti yatsinze kandi yabaye iya 22 yikurikiranya atsinze adahusha, haba muri Real Madrid ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Espagne.

Thibaut Courtois nawe yaciye agahigo ko kumara imikino 17 yikurikiranya atinjijwe igitego muri La Liga, akaba yakuyeho agahigo ka Francisco Buyo wigeze kubikora mu mwaka w’imikino 1994-95.

Imikino Real Madrid isigaje gukina: Deportivo Alaves (izakira), Granada (izasohoka), Villarreal (izakira) na Leganes (izasohoka).

Nyuma y’umukino FC Barcelone yatsinzemo Villarreal ibitego 4-1 ku Cyumweru, Josep Maria Bortomeu aganira na Movistar, yavuze ko VAR idakora uko bikwiye kuko ibogamira ku ikipe imwe.

Yagize ati “Narebye umukino wabereye muri Bilbao, nubwo ntakunda kubivugaho, ndasubiramo ko VAR ikoreshwa uko bitakabaye bigenda. Kuva imikino isubukuwe nyuma y’ibihe bikomeye bya COVID-19, ntabwo byabaye kimwe. Birasa n’aho ibogamira ku ikipe imwe buri gihe”.

Nubwo Umuyobozi wa FC Barcelone yatangaje aya magambo, umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane, ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda Atlhetic Bilbao yasabye ko abakinnyi be bahabwa icyubahiro aho gukomeza kuvuga ko batsinda bafashijwe n’abasifuzi.

Yagize ati “Maze kubirambirwa kuko buri gihe tuvuga ibintu bimwe, birasa naho buri gihe dutsinda kubera abasifuzi. Mwakabaye mwubaha Real Madrid n’abakinnyi kubera ibyo bakora mu kibuga, gusa ibyo ntacyo bizaduhinduraho, turabizi”.

Imikino FC Barcelona isigaje gukina: Espanyol (izakira), Real Valladolid (izasohoka), Osasuna (izakira) na Deportivo Alaves (izasohoka).

 

Real Madrid irakoza imitwe ku gikombe cya 34 cya shampiyona ya Espagne

Sergio Ramos akomeje guheka Real Madrid

Bartomeu uyobora Barcelone avuga ko VAR ibogamira kuri Real Madrid





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND