Ni kenshi cyane abantu bisanga bakora ibyaha ariko bakaza guhanwa n’amategeko, ubu amakuru avuga ko umugabo witwa David McCutcheon wo muri Leta ya Oregon , agiye guca agahigo ko gufungwa imyaka myinshi ku Isi aho biteganijwe ko azafungwa imyaka 2,750 ku byaha bigera kuri 220 aregwa.
Ku wa Gatatu ushize, McCutcheon yatawe muri yombi i
Cottage Grove, muri Leta ya Oregon, akurikiranweho ibyaha 70 byo gusambanya ku
gahato, 40 byo gusambanya ku ngufu ndetse n’ibyaha 110 byo gufata nabi, icyaha kijyanye no guhohotera umukobwa guhera afite imyaka itandatu.
Ku wa Mbere ushize, uyu mugabo w’imyaka 36 yemeye ibyo
aregwa kuri Polisi. Yabajijwe n'abashinzwe iperereza bo muri Eugine iminsi ibiri
mbere yo gushyikirizwa abashakashatsi ba Cottage Grove nyuma ya raporo yo ku ya
26 Gicurasi.
David McCutcheon ufungiye muri Gereza ya Lane Tariki ya 16 Nyakanga 2020, azongera kwitaba urukiko
rw’i Oregon, muri iyi Leta gufata ku
ngufu bihanishwa igihano ntarengwa cy’imyaka 25 mu gihe wasabye imbabazi
ukaba wahabwa igihano ntarengwa
cy’imyaka irenga 8 ariko itageze ku 10, cyiyongera kugeza ku myaka 25 iyo
uwahohotewe ari munsi y’imyaka 12.
Umucamanza ahamya ko David McCutcheon akora igihe cye cyo gufungwa mu
kumuhana, guhanishwa igifungo cy'imyaka 1,750 ku byaha 70 byo gufata ku ngufu mu rwego rwa mbere, hiyongereyeho ibindi byaha
40 bihanishwa indi myaka 1000.
McCutcheon ashobora guhanishwa igihano kirenze
icy'uwasambanyije ku gahato Billy Joe Godfrey, wakatiwe igifungo cya burundu bihwanye
n’imyaka 1050 mu 2015. Icyo gihe, Godfrey yemeye icyaha cyo gusambanya abana
babiri hagati ya 1995 na 1999, aba bana bari hagati y’imyaka umunani na 13.
Src:Dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO