RFL
Kigali

Ubahamya bwa Hamisa Mobetto watwise inda 3 za Diamond ebyiri zikavamo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/05/2024 16:10
0


Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, Hamisa Mobetto, utorohanye n'umuhanzi Diamond Platnumz, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yatwitiye uyu muhanzi inda 3 gusa ku bw'amahirwe make ebyiri zikavamo.



Hamisa Mobetto w’abana babiri, yavuze ko abana be bose yababyaye yishimye kandi ari umwanzuro yafashe kuko yari mu rukundo n’abatumye ababyara. Yahamije ko abo bana ari imbuto z’urukundo yakundanaga n’abagabo bamuteye inda.

Ati:”Ubwo nagiraga abana banjye byari ukubera ko nari mu rukundo. Nta kosa na rimwe ryarimo rwose. Ba Se narabakundaga kuko nari narabiyeguriye”.

Yakomeje avuga ko kubyarana na Diamond Platnumz ari umwanzuro bafashe bombi kubera urukundo, bakemeranya kubyarana kabone nubwo muri icyo gihe Diamond Platnumz yara akirikumwe  na Zari Hassan babyarana abana babiri [Umuhungu n’umukobwa].

Mobetto yahishuye ko yatwitiye inda 3 Diamond, gusa ebyiri zikavamo

Hamisa Mobetto yavuze ko yatewe inda na Diamond Platnumz inshuro 3, ebyiri zikavamo imwe akaba ariyo ivukamo umwana bafitanye. Mobetto yemeza ko inda yatwise ku nshuro ya 3 ariyo yavuzetsemo Dylan muri 2017.

Yagize ati:”Inda yanjye ya mbere nari natewe na Diamond Platnumz , yavuyemo ubwo narindi mu rugendo. Mbere y’uko ntwita bwa Gagatatu nabwo havuyemo indi nda ya 2”. Icyo yemeje muri iki kiganiro ni uko gukundana kwabo no ku byarana byari mu bushake bwabo bombi.

Hamisa yavuze ko izo nshuro 3 zose yatwitiraga uyu muhanzi babaga babyumvikanyeho

Agaruka ku byo kuba umwana wavutse Dylan ari uwa Diamond cyangwa atari uwe, Mobetto yagize ati:”Ndakeka Diamond ariwe uzi neza niba umwana ari uwe cyangwa atari uwe kuko mbere ya Dylan namutwitiye inshuro 3 zose ariko ku bw’amahirwe make zikavamo”.

Uyu munyamideli yavuze ko Diamond abizi ko uyu mwana Dylan aruwe, nubwo bivugwa ko yaba atari uwe

Hamisa Mobetto watangaje ibi, aherutse gutangaza ko yakuyeho amazina ya Diamond ku mazina y’ umwana we akamwita Mobetto. Ibi yabikoze ku mbuga nkoranyambaga z’umwana ndetse n’ize bwite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND