RFL
Kigali

Umunyempano Samson Mpawe yasohoye indirimbo yise “Ni Yesu” yibutsa abantu urukundo rwa Yesu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2020 14:01
0


Umunyempano mushya mu muziki uhimbaza Imana, Samson Mpawe yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ni Yesu" yibutsa abantu urukundo rwa Yesu Kristo rutangaje.



"Ni Yesu" ni indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda cumi n’icyenda (4:19), yanditswe na Samson Mpawe ubwe, ikaba yaratunganyijwe na Producer Leopord mu buryo bw’amajwi, uzwiho gukorera amakorari n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugaragaza imibabaro Yesu Kristo yanyuzemo kugira ngo acungure abantu. Uyu muhanzi avuga ko Yesu yanyuze mu mibabaro ikomeye kugeza aho abambanwa n’ibisambo ku musaraba azira gusa ibyaha by’abantu. Asoza iyi ndirimbo avuga ko ‘Dukwiye gushima Yesu witanze agapfa ku bwacu’.

Indirimbo “Ni Yesu” ni iya gatatu uyu muramyi akoze mu buryo bw’amajwi (audio), nyuma y’iyo yise “Niyamamare” hamwe na “Tuza”.

Mpawe avuga ko afite indirimbo zigera mu ijana na makumyabiri zanditse (120 songs). Yunzemo ko yatangiye kuririmba kuva akiri mu ishuri ryo kucyumweru (Sunday school) kugeza n’ubu ntabwo arabihagarika.

Uyu muramyi avuga ko agitangira gushyira indirimbo hanze, hari abagiye bamuba hafi mu buryo bwo kuzitunganya neza, twavuga nk’umuhanzi Bosco Nshuti w’inshuti ye cyane ndetse n’umuntu afata nk’umubyeyi we wamureze kuva akiri umwana Pastor Ndayizeye Issaie, uyobora muri ADEPR umudugudu wa Ntora English Servise akaba anamubereye se wabo.

Ati “Nahisemo gushyira iyi ndirimbo hanze muri iki gihe kuko tukiri mu bihe cya Pasika na Pantekote, izafasha abantu kwibuka imibabaro ya Kristo bitume barushaho kumushimira ibyo yadukoreye”.

Samson Mpawe yarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara, aho yize ibijyanye n’uburezi. ubu akaba akomeje kongera ubumenyi muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) aho ari kurangiza mu ishami ry’ubukungu.

Uyu muhanzi uzamukanye ingoga arateganya gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi azajya agenda asangiza abanyarwanda n’ahandi hose ku isi.


Umva Ni Yesu indirimbo nshya y’umuramyi Samson Mpawe


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND