Umunyempano mushya mu muziki uhimbaza Imana, Samson Mpawe yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ni Yesu" yibutsa abantu urukundo rwa Yesu Kristo rutangaje.
"Ni Yesu" ni indirimbo ifite iminota
ine n’amasegonda cumi n’icyenda (4:19), yanditswe na Samson Mpawe ubwe, ikaba
yaratunganyijwe na Producer Leopord mu buryo bw’amajwi, uzwiho gukorera
amakorari n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo
bugaragaza imibabaro Yesu Kristo yanyuzemo kugira ngo acungure abantu. Uyu
muhanzi avuga ko Yesu yanyuze mu mibabaro ikomeye kugeza aho abambanwa
n’ibisambo ku musaraba azira gusa ibyaha by’abantu. Asoza iyi ndirimbo avuga ko
‘Dukwiye gushima Yesu witanze agapfa ku bwacu’.
Indirimbo “Ni Yesu” ni iya gatatu uyu
muramyi akoze mu buryo bw’amajwi (audio), nyuma y’iyo yise “Niyamamare” hamwe
na “Tuza”.
Mpawe avuga ko afite indirimbo zigera
mu ijana na makumyabiri zanditse (120 songs). Yunzemo ko yatangiye kuririmba
kuva akiri mu ishuri ryo kucyumweru (Sunday school) kugeza n’ubu ntabwo
arabihagarika.
Uyu muramyi avuga ko agitangira
gushyira indirimbo hanze, hari abagiye bamuba hafi mu buryo bwo kuzitunganya
neza, twavuga nk’umuhanzi Bosco Nshuti w’inshuti ye cyane ndetse n’umuntu
afata nk’umubyeyi we wamureze kuva akiri umwana Pastor Ndayizeye Issaie, uyobora
muri ADEPR umudugudu wa Ntora English Servise akaba anamubereye se wabo.
Ati “Nahisemo gushyira iyi ndirimbo
hanze muri iki gihe kuko tukiri mu bihe cya Pasika na Pantekote, izafasha
abantu kwibuka imibabaro ya Kristo bitume barushaho kumushimira ibyo
yadukoreye”.
Samson Mpawe yarangije amasomo muri
Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara, aho yize ibijyanye n’uburezi. ubu akaba
akomeje kongera ubumenyi muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) aho ari kurangiza mu
ishami ry’ubukungu.
Uyu muhanzi uzamukanye ingoga
arateganya gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi azajya agenda asangiza
abanyarwanda n’ahandi hose ku isi.
Umva Ni Yesu indirimbo nshya y’umuramyi Samson Mpawe
TANGA IGITECYEREZO