RFL
Kigali

Ishavu Bosebabireba yatewe n’urupfu rwa Perezida Nkurunziza watumye agendera bwa mbere mu modoka ye bwite

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2020 15:28
0


Perezida w'u Burundi Pierre Nkurunziza wapfuye kuwa 08 Kamena 2020 ku myaka 55 azize indwara y'umutima nk'uko Leta y'iki gihugu yabitangaje, urupfu rwe rwababaje benshi barimo n'umuhanzi nyarwanda Uwilingiyimana Theogene {Theo Bosebabireba} wagendeye bwa mbere mu modoka ye bwite abikesha Perezida Nkurunziza.



Pierre Nkurunziza yapfuye amaze imyaka 15 ayobora u Burundi kuva mu 2005 kugeza mu 2020, aca agahigo ko kuba ari we mu Perezida wayoboye iki gihugu igihe kinini. Ni umu Perezida wa 9 wayoboye u Burundi. Asize umugore umwe (Denise Bucumi Nkurunziza) bashakanye mu 1994, babyarana abana batanu. Nkurunziza yize muri Kaminuza y'u Burundi ndetse na Kaminuza y'u Rwanda. Yishwe n'umutima muri iki cyumweru turimo, aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du Cinquantenaire 'Natwe Turashoboye' bya Karuzi.


Perezida Nkurunziza yapfuye azize uburwayi ku myaka 55 y'amavuko

Urupfu rwa Perezida Nkurunziza wapfuye akiri muto, rwababaje Abarundi benshi n'inshuti zabo zirimo n'umuhanzi Theo Bosebabireba ufite izina rikomeye mu karere mu muziki wa Gospel, wigeze kugirira ibihe byiza cyane mu Burundi ku buyobozi bwa Pierre Nkurunziza. Mu 2008, Theo Bosebabireba yatumiwe kuririmba i Burundi mu gitaramo yari yatumiwemo, bimuhesha gukundwa cyane n'Umuryango wa Nkurunziza waje kumuha amafaranga atari macye ari nayo yaguzemo imodoka ye ya mbere.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Theo Bosebabireba yadutangarije ko iyo biba ibishoboka atari kumva inkuru y'urupfu rwa Perezida Nkurunziza kuko kuyumva byamubabaje cyane kugeza n'aho ananirwa kurya nk'uko abyihamiriza. Ati "Ibi ntabwo ari inkuru yo kumvwa n’amatwi yanjye, ubundi bibaye bikunda sinakabaye numvise inkuru nk’iyi, ariko nanone isi turimo ni ibintu yadusezeranyije ko rimwe na rimwe tuzajya twumva n’ibyo tudakeneye kumva". 

Yakomeje ati "Mbere yo kuvuga Nkurunziza, umuntu yabanza kuvuga ku Burundi, kuko njye mbere y’uko menya Nkurunziza, nabanje kumenya u Burundi, mbumenya mu magambo ko habaho igihugu cyitwa u Burundi, hanyuma haciye igihe, nza kugira n’amahirwe ku bw’umurimo w’Imana nakoraga cyangwa se ku bw’umurimo w’Imana nkora, nkandagiza ibirenge mu gihugu cy’u Burundi, ndahahonyora ni ko mu Kirundi bavuga, icyo gihe nagiye ahitwa Mukayanja,…Nyuma ndongera nsubira i Burundi nanone njya ahitwa Mukayanja mu itorero rya Pantekonte aho bita ku Kirema".

Uko Theo Bosebabireba yagiye bwa mbere i Burundi n'uko yaje gusubirayo agahura na Perezida Nkurunziza


Mu mwaka wa 2008 mu kwezi kwa Werurwe ni bwo bwa mbere uyu muhanzi yari ageze i Burundi, ajyayo ku butumire bwa Apotre Sosthene Serukiza wari uhafite urusengero rukomeye cyane (Ubu ari kubarizwa mu Rwanda) rwitwa Guerison des Ames. Ku nshuro ya kabiri ari nayo yabaye iy’amahirwe kuri Theo Bosebabireba, byari bikiri mu 2008, yari yajyanye na korali y'Abanyeshuri ba Kicukiro yitwa Abarinzi yo kuri APADE, bajyayo batumiwe n’Itorero rya Pantekote. Igitaramo cyabereye mu mujyi wa Bujumbura.

Iyo korali yari iyobowe n’uwitwa Alphonsine, ikaba yarabarizwaga muri ADEPR Shell. Uyu mubyeyi wayiyoboraga, ubu aririmba muri korali yitwa Abaragwa. Kuri iyo nshuro ya kabiri Bosebabireba ajya mu bitaramo i Burundi, yagezeyo asanga batumiye Denise Nkurunziza umufasha (Umutambukanyi) wa Perezida Pierre Nkurunziza. Theo Bosebabireba yabwiye INYARWANDA ko icyo gihe yahagiriye ibihe byiza cyane ndetse ngo yifuza kuzandika igitabo kivuga kuri Nkurunziza umuperezida yiboneye n’amaso ye apfukamira Imana.

Bosebabireba yashavuye cyane kugeza aho ngo ananirwa kurya

Theo Bosebabireba ati "Urupfu rwe rwambabaje, ubu tuvugana ni hafi saa kumi z’umugoroba, nta n’ubwo ndabasha kugira ikintu ndya, numva ntafite appetite (apeti), ndumva ntashaka kurya. Umuntu arampamagara kuri telefone nkumva ntabwo numva neza ibintu ambwira, nkumva simfite courage nk'uko abantu bamenyereye, ndi umuntu ukunda gutera urwenya cyane abantu bamwe banazi ko ndi umunyarwenya ariko aha ho byanze, kuri iyi nshuro byananiye,...byankoze ku mutima cyane ku rwego mpuzamahanga, byambabaje cyanee nababaye njyewe nkanjye ku giti cyanjye".

Ku bijyanye n’uko Nkurunziza yamuhaye imodoka, yabisobanuye anyomoza amakuru yasakaye atari yo


Abantu benshi bazi ko Perezida Nkurunziza yahaye Theo Bosebabireba imodoka, gusa uyu muhanzi yanyomoje aya makuru, avuga ko ataguriwe imodoka nk'uko byasakaye ahubwo ko icyabaye ari uko Perezida Nkurunziza yamuhaye igipfunyika cy'amafaranga atari macye, abwira uyu muhanzi ko 'amuguriye Fanta'. Bosebabireba ni bwo yahise aguramo imodoka ye ya mbere mu mateka ye, abamubonye ayigendamo bati 'Dore imodoka Nkurunziza yahaye Theo Bosebabireba'. Yagize ati:

Ubundi ni uko amakuru agenda abantu bakayahindura bakayavuga ukundi, ntabwo njyewe nemeza ko Nkurunziza yanguriye imodoka, aho ho cyaba ari ikinyoma kinambaye ubusa. Ntabwo ari byo. Ahubwo njye ndabivuga abantu bakabyihinduriramo, ubundi njyewe yanguriye Fanta, imvugo yakoresheje yitwa Fanta, ngira ngo ni aho nahera.

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yageraga i Burundi mu gitaramo yakererewe agasanga bari hafi gutaha, yahasanze Denise Nkurunziza nk'Umushyitsi Mukuru. Yavuze ko yagize amahirwe kuko yasanze bari bagiye guha ijambo Denise Nkurunziza ngo abwirize cyangwa agire icyo avuga nk’umushyitsi mukuru ubundi igitaramo gihite gisozwa, ariko bamuhaye ijambo, mbere yo kurivuga asaba ko bareka hakabanza Theo Bosebabireba kuko nawe yari akeneye kumwumva. Ni bwo bwa mbere Bosebabireba yari aririmbiye ahantu h’icyubahiro cyinshi hatari mu rusengero.

Theo Bosebabireba ati "Bampaye umwanya mbanza kuririmba indirimbo imwe yonyine, ntabwo naririmbye iya kabiri, ndibuka ko naririmbye indirimbo yanjye yitwa 'Imana nigutoranya ntawuzagutunga intoki', umukozi w’Imana (Denise Nkurunziza) arayumva, hanyuma irarangira. Impamvu navuze ngo nzandika igitabo ntabwo nagenda mvuga uko byagendaga n’ibimenyetso nabonaga n’ibindi ntavugiye hano ahubwo icyo nabonye ni uko indirimbo yaramunejeje, hanyuma bamuhaye ijambo ararivuga, arangije nk’umunyacyubahiro mu byubahiro bye ahita anasohoka arataka".

Yakomeje agira ati "Ariko asigara atanze gahunda y’uko njyewe muri uwo mugoroba kuko hari ku cyumweru bagomba kundarika nkajya iwe mu rugo kuko ni ho habaga amateraniro. Hanyuma amateraniro yapfuye kurangira, haba hasigaye imodoka yagombaga guhita injyana kwa Perezida, noneho mu rugo tugakomerezayo mu materaniro. Ndashima Imana naragiye ngerayo, hanyuma nkora ibyo nagombaga gukora. Imana inkoresha ibyo nagombaga gukora, ndabikora. Hanyuma maze kubikora mu gihe basezereraga abashyitsi, ubwo ntumbaze ngo byagene gute?".

Theo Bosebabireba yasobanuye impamvu azandika igitabo kuri Perezida Nkurunziza


Yavuze ko ibyamubayeho amaze kuririmbira Umuryango wa Perezida Nkurunziza n'abashyitsi babo, bose bakishima, ari byo biri kumuhatira kuzandika igitabo kuri Nkurunziza. Ati "Ni yo mpamvu harimo igitabo cyuzuye. Turangije ibyo byose, nyiri urugo ari we Perezida arahaguruka ashimira abashyitsi, hari n’abashyitsi benshi b’abazungu bavuye mu gihugu nkeka ko ari nka Norvege, bagera nko kuri batanu n’abandi banyacyubahiro. 

Hari hariyo n’undi muntu wahoze ari Perezida w'u Burundi…Umukozi w’Imana rero avuga ijambo yavugiye mu ruhame arambwira ati Ejo mu gitondo ugaruke nkugurire Fanta. Ni uko byagenze, ntacyarenze icyo ngicyo. Hanyuma nkubwire ko rero Fanta naje kuyibona, urumva Fanta y’umuyobozi, Fanta y’umutegetsi, umukire, umuntu wifite, Fanta y’urukundo, y’umuntu wanezerewe, uyifate nka Fanta ariko nawe uri umuntu mukuru".

Yunzemo ati "Fanta bayimpaye mu mafaranga ndetse atari amarundi, y’ubundi bwoko bw’amafaranga bukoreshwa mu isi, ndagenda rero iyo Fanta ndayivunjisha, ngura Fanta, hanyuma ndasagura ariko nsaguye binsunikira ku bubasha cyangwa ubushobozi bwo kuba iyo Fanta yarabaye intandaro yo kuba nko mu minsi itatu nyuma yo kunywa Fanta, nari ntunze imodoka yanjye bwite ngendamo nguze, nyiguriye mu Rwanda, nyiguze mu mazina yanjye, ntabwo ari imodoka yampaye". 

Yasobanuye ko bamwe mu bamubonye muri iyo modoka ari bo basakaje amakuru atari yo. Ati "Hanyuma rero kuko byari byamenyekanye ngo hari ikintu bampaye, bakabona muri iyo minsi ndagenda mu modoka abantu ubwabo ni bo babihinduye, babihindura imodoka, barayirema banayita amazina banavuga ukuntu ikomeye bavuga ubwoko bwayo butari bwo, hanyuma n’iyo ngiyo ndayakira, yari imodoka mu zindi...Na nyuma yagiye antumira, ntabwo nakubwira igitaramo yantumiyemo na Rose Muhando, uburyo batwubashye bakaduha agaciro nk’abakozi b’Imana".

Ikintu gikomeye Theo Bosebabireba atazibagirwa kuri Nkurunziza


Bosebabireba ati "Ikintu ntazibagirwa mu mateka ye ni uko yampamagaye mu ruhame muri stade, akampereza ibendera ry’igihugu cy’u Burundi hamwe n’umudamu we n’undi muntu, buri muntu agafata uruhande, tugapfukama tugashima Imana, tugasengera n’igihugu cy’u Burundi. Ni we muntu w’Umuperezida wampaye agaciro bikava mu marangamutima akabishyira mu bikorwa akabyereka abantu ku buryo ari ibintu ntazibagirwa. Kumva inkuru nk’iyi rero ko yapfuye cyangwa se yatabarutse nkurikije ko imyaka yari afite atari umuntu ukuze, byambabaje, yagiye ku rutonde rw’abantu bitabye Imana nkababara kuko si we wenyine".

Theo Bosebabireba yatangaje ko igihe yabashije kumarana na Perezida Nkurunziza yasanze ari umunyacyubahiro ukunda gusenga Imana. Ati "Dukuyemo ko nababajwe n’uko hari icyo yamariye, tugakuramo ko yari umukristo yantumiye no mu biterane, ndenda kongeraho ko ari we muntu nabonye w’umunyacyubahiro wubahaga Imana mu ruhame agapfukama imbere y’abantu, abantu bakabifata uko bashaka,…Njyewe yigeze gupfukama mu ruhande rwanjye anamfata mu bitugu asenga numva n’amagambo avuga, numva ni umuntu ufite umutima ukunda Imana".

Imodoka Bosebabireba yaguze mu mafaranga yahawe na Nkurunziza yaje kujya he?


Theo Bosebabireba amaze igihe agenda mu modoka aba yakodesheje, ibyatumye tumubaza irengero ry'iyo yatunze bwa mbere. Yavuze ko yagiriwe inama n'inshuti ze za hafi ko atari byiza gutunga imodoka utaragira inzu yawe bwite. Kuba kuri ubu afite inzu ye bwite muri Kigali, yavuze ko yujuje ibisabwa byose bimwemerera gutunga imodoka ye, ari nayo mpamvu avuga ko agiye kuyigura. Ati 'Narayitunze nyigendamo ahashoboka ariko nza kugira abantu wenda ntari bwirirwe mvuga baza kungira inama bati 'gutunga imodoka utagira inzu utagira n'ikibaza ni ikosa rikomeye'".

Yavuze ko yayigurishije, amafaranga avuyemo ayongera ku yo yari afite yiyubakira inzu muri Kigali ku Gisozi, ibintu avuga ko byabaye nk'ingurane kuko iyo yitegereje inzu ye, ayibonamo imodoka ye yaguze mu mafaranga yahawe na Perezida Nkurunziza. Ati "Iyo ndeba inzu yanjye mba ndebamo imodoka zirenze imwe kuko nkurikije agaciro k'aho ntuye nasanze koko imodoka ntiyari ikenewe mbere yo kubona aho mba, ni uko byagenze." 

Theo Bosebabireba yavuze ko hari indi modoka ya kabiri yigeze gutunga nayo ivuye i Burundi nk'impano, gusa ngo yo ntiyayimaranye kabiri kuko yahise ayisubizayo bitewe n'uko icyo gihe bitari byoroshye gutunga imodoka y'inyamahanga. Kuri ubu yavuze ko gutunga imodoka ye bwite atagombeye gukodesha biri mu mishinga ye ya vuba.

REBA HANO INDIRIMBO BOSEBABIREBA YARIRIMBYE IKISHIMIRWA CYANE NA DENISE NKURUNZIZA


Perezida Nkurunziza wapfuye bitunguranye azize uburwayi yasigiye benshi urwibutso barimo na Theo Bosebabireba


Theo Bosebabireba avuga ko akirama kumva ko Perezida Nkurunziza yapfuye yagize agahinda kenshi ndetse kurya biramunanira

UMVA THEO BOSEBABIREBA AVUGA AGAHINDA YATEWE N'URUPFU RWA PEREZIDA NKURUNZIZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND