Mu butumwa Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi yageneye abakunzi b’iyi kipe ku bimaze iminsi biyiberamo, yemeje ko abagize Akanama Ngishwanama banashakaga kuyobora iyi kipe batanze asaga Miliyoni 25 Frw kugira ngo andi makipe atware abakinnyi b’inkingi za mwamba bari muri Rayon Sports.
Muri ubu butumwa burebure, Sadate yavuze ko hari abashakaga
kuyobora iyi kipe batanze miliyoni 25 Frw mu yandi makipe ngo atware abakinnyi
ba Rayon Sports, anashimangira ko iyi kipe ifite gahunda yo gukinisha abakinnyi
bakiri bato.
Yagize ati “Mpereye ku bibazo bimaze iminsi bihari mu
buyobozi, nagira ngo mbabwire ko mu bibazo bikomeye tugira 90% bishingiye kuri
icyo, impamvu mvuga gutyo ni uko usanga Umuryango wacu umeze nk’urugo rutagira
nyira rwo aho usanga buri wese arukoramo ibyo ashatse”.
“Ni yo mpamvu mwumvise amakuru anyuranye aho abantu kuko
bayoboye bahaguruka bagatangaza ko birukanye ubuyobozi bwatowe, bagashora
amafaranga arenga miliyoni 25 Frw mukwangiza isura y’ubuyobozi, bagatanga ayo
mafaranga mu bikorwa byo kujyana abakinnyi mu yandi makipe ngo bakunde bananize
ubuyobozi, nibaza niba ari rwo rukundo dukunda ikipe yacu bikanyobera”!
“Abababwira ko ikipe yasenyutse kubera ko umukinnyi runaka
yagiye, ababivuga ni ba bandi bashyira igitutu ku buyobozi ariko mu by’ukuri
bashaka ko dukomeza kubaho uko bidakwiriye. Dufite abakinnyi 29, hamaze kugenda
batanu uretse ko dufite abazongerwamo ariko rwose nta byacitse ihari”.
“Ntabwo tuzakomeza kubaho uko tudashoboye, niyo
mpamvu ubu umukinnyi tumuha ibyo dushoboye kandi tuzabona, uzabyemera tuzakomezanya
utazabyemera tuzatandukana naho abumva ko abakinnyi b’amazina ari bo bakora
ibyo dushaka, nkeka ko iyo biba ibyo ubu tuba twaratwaye igikombe kuko nitwe
dufite amazina akomeye, ariko ntibyabujije ko turangiza turi aba kabiri”.
“Ikindi kandi ndabibutsa ko kuva 2004 kugera 2012 nta gikombe twatwaye, nyamara tuzanye abana barimo Manzi, Seif, Djabel, Djihadi, Kevin, Bonheur, … uwo mwaka twageze ku mukino wa nyuma, ukurikiyeho dutwara igikombe ndetse na nyuma yaho ibikombe biraboneka karahava.
Urwo ni urugero twakagombye kwigiraho, tugashaka abana
bafite impano badafite amazina (kuko nitwe twubaka amazina yabo si bo bubaka
amazina yacu) tukabaha abakuru bafite ubunararibonye bwiza kuko hari n’abafite
ubunararibonye ariko bubi, ubundi hakaba guhuza muburyo bw’amikoro ndetse na
tekinike. Nidukora ibi muzambaze ibikombe”.
Sadate kandi yasabye abakunzi ba Rayon Sports kwemera no gushyigikira izo mpinduka. Yagize ati"Mukemera tukabaho uko tubishoboye, tukiyemeza gukora icyo tuzabasha”.
Sadate yemeza ko Rayon Sports igomba kubaho bijyanye n'amikoro yayo
TANGA IGITECYEREZO