Kigali

Coronavirus yatumye urubuga rwa Zoom rwunguka agera ku 169% mu gihembwe cya mbere

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/06/2020 12:38
0


Mu gihe benshi hirya no hino ku Isi bari gukorera mu ngo zabo mu kwirinda Coronavirus, urubuga rwa Zoom ruri kubatabara aho bakoreraho inama ndetse no kwigiraho. Uru rubuga rwungutse agera 169% rw'ayo rwari rwiteze ni ukuvuga ingano y’inyungu yarwo ingana na Miliyoni $328.2.



Zoom ni urubuga rumaze kuba ubukombe gusa ubudasa bwarwo bwagaragaye cyane muri iki gihe cya coronavirus ndetse benshi mu bafite imbuga nkoranyambaga babonye ruri kubatwara abakiriya binyuze mu kuba abantu benshi barukoresha mu nama, biga ndetse n’abaganira. Ibi byatumye abakungu basarura mu mbuga nkoranyambaga batangira kuruharabika barushinza imikorere mibi gusa ntabwo umuyobozi waryo Eric Yuan yacitse intege dore ko magingo aya rugikunzwe.

Akenshi ibigo bikomeye bikunze kubara inyungu zabyo mu bihembwe aho akenshi babibara mu byo bakunze kwita Quartile ari yo akenshi iba ingana n'amezi 3 kuko ubundi umwaka ubamo quartile zigera kuri 4. Urubuga rwa zoom, rwungutse akayabo muri quartile ya mbere yarangiye kuwa 30 Werurwe 2020. Ibi bakaba babikesha abakiriya benshi batumye uru rubuga rwunguka amafaranga menshi dore ko rwagejeje ku 169% by'urwunguko rwari ruteganyijwe.

Ikigo cya zoom cyari cyarateganyije ko kizunguka amafaranga angana na Miliyoni $202.7 ariko yarazamutse agera kuri Miliyoni $328.2, ni ukuvuga babonye ayo bateganyaga barenzaho Miliyoni $125.5. Uru rwunguko urufashe ukarenzaho n’agaciro k’imigabane kiyongereye birazamuka cyane bigasatira inshuro ebyiri zayo bateganyaga kunguka muri rusange bigera ku 169%.

Ubuyobozi bwa zoom bwatangaje ko bufite abakiriya bagera kuri 769 bishyura agera $100,000 mu mezi 12 kandi aya atangwa buri mpera ya buri quartile ni ukuvuga niburi nyuma y'amezi atatu. Ubusanzwe, Zoom ifite abayikoresha buri munsi barenga kuri Miliyoni 300.

Abahanga mu bukungu bemeza ko ubu muri iyi minsi icyorezo cya coronavirus kibasiye abatuye Isi, ibigo by’ikoranabuhanga bitigeze bihomba habe na gato ahubwo byabonye umwanya wo kwigarurira abakiriya ndetse n'uburyo bwo gukorera amafaranga. Ibi bishingirwa ku nyungu ziri kubonwa na bamwe mu bakire batandukanye urugero umukire wa mbere ku Isi Jeff Bezos yungutse arenga Miliyari $35.

Abandi bakire bungukiye mu ikoranabuhanga twavugamo nka Elon Musk, Mark Zuckerberg, Jack Ma. Icyakora hari n'abakire bagiye bahomba kubera kudacuruza ibikorwa bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga abo tukaba twavugamo nka Warren Buffet wahombye arenga Miliyari $20.   

Src: cnbc.com   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND