Ibyaranze ingoma ya Sadate Munyakazi kuva yatorerwa kuyobora Rayon Sports kugeza magingo aya bigaragaza ko uyu mugabo wari ufite imishinga myiza ariko adafite amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa atagikunzwe muri iyi kipe ya rubanda, kuko buri ruhande rwamukuyeho amaboko akaba asigaye mu kibuga wenyine.
Ubwo
yatorerwaga kuyobora iyi kipe ya rubanda mu mwaka ushize, Sadate Munyakazi, yari
afite imishinga myiza igaragarira buri wese wayisobanurirwaga ko izatuma iyi
kipe yigira ndetse ikanatera intambwe ikomeye nk’ikipe yubatse Sitade yayo bwa
mbere mu Rwanda, rubanda bamujya inyuma baramwizera ndetse n’abavuga rikijyana
bamwizeza ubufasha.
Gusa ariko nta mafaranga yari afite yo gushyira mu bikorwa iyi mishinga kuko byibura byasabaga abakunzi b’iyi kipe kuyishyigikira bakanitanga byibura mu myaka itanu. Sadate ntiyahiniye aho kuko yashatse no kwinjira mu mabanga y’iyi kipe, uko yayobowe mbere n’uburyo yabagaho.
Ibyo
yakuye mu bushakashatsi bwe, byatumye ashaka guhindukirana abahoze bayobora iyi
kipe kugira ngo bamusobanurire uko bakoresheje umutungo w’iyi kipe kuko
yabonaga barawujyanye mu bikorwa byabo bidafitiye ikipe akamaro.
Gukora ibi Sadate ntiyari azi ko yikururiye abanzi batagira ingano, yabaye nk’ukojeje agati mu ntozi, akangura Intare zasaga nk’izihwekereye, batangira kumuhiga hasi kubura hejuru ngo bamukure ku mwanya ariho. Abari bamwijeje ubufasha batangiye kumureba ay’Ingwe, bamuhiga bukware.
Mu
mabaruwa Sadate yandikiye inzego zitandukanye harimo n’iyo yandikiye Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yagaragaje ko impamvu abagize komite y’abahoze
bayobora Rayon Sports bashaka kumuhirika ku butegetsi badashaka ko agaragaza
ukuri ku byaha byo kunyereza umutungo w’ikipe na ruswa batanze.
Ibimenyetso byagaragazaga ko ingoma ya
Sadate itazaramba:
Nubwo
Sadate Munyakazi yagiye ku buyobozi bwa Rayon Sports yishimiwe kandi
anashyigikiwe na rubanda, hari bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe batari
bamushyigikiye na gato, kuko bibumbiye mu cyo bise ishyamba.
Kuva
yagera ku buyobozi bw’iyi kipe, Sadate yahanganye n’abapfobyaga ibitekerezo
bye, kuko atigeze abihanganira, yanavuze ijambo ryababaje bamwe muri bo ubwo
yagiraga ati ”Abari mu ishyamba tuzaritwika bazahiramo”.
Akigera
ku buyobozi, hadaciye igihe hari bamwe mu bayobozi bahise begura barimo
Twagirayezu Thadée wari watorewe kuba Visi Perezida wa mbere, Ernest
Nsangabandi wari Umunyamabanga wa Komite nkemurampaka ndetse n’abandi bagera
kuri batanu yakuyeho.
Ibi
byagaragaje ko ari umuyobozi utihanganira ikosa kandi muri iyi kipe bisaba
kwihanganira bimwe.
Gushaka
inyungu z’ikipe cyane bigatuma rimwe na rimwe ashwana na bamwe mu baterankunga
bifuzaga gukomeza gukandamiza ikipe bayinyunyuza imitsi, byagaragazaga ko
ubuyobozi bwe butazatera kabiri mu gihe hari abo ashaka kuvutsa umugati.
Kutagira amafaranga ahagije ngo ajye agoboka
ikipe mu bibazo, nyuma yo gushwana n’abahoze bayobora iyi kipe kandi ahanini
aribo batangaga amafaranga yo guhemba abakinnyi, byari kumugora kuyobora abakozi
bataka inzara utegereje amafaranga ava muri rubanda gusa.
Ibigaragaza ko Sadate yatsinzwe
urugamba:
Abari
baramugiriye icyizere bose, kuri ubu yabaye igitutsi kuri bo, bose bamukuyeho
amaboko aragaragara nk’ikibazo mu ikipe.
Rayon
Sports kuri ubu imeze nk’umwana w’imfubyi cyangwa ya Nyana yiragira ikicyura,
kuko ya makipe bafata nk’abacyeba yatangiye kubakuramo abakinnyi bose bashaka
nk’ikipe itagira icyo ihanganira.
Abayobozi
bayoboranaga na Sadate benshi bamukuyeho amaboko, bakomeje kwegura umusubirizo,
abari batahiwe ni uwari Umuvugizi Jean Paul Nkurunziza n’uwari Umunyamabanga mukuru
Kelly beguye bakurikiranye.
Abafana hafi ya bose ba Rayon Sports basabye Sadate Munyakazi Kwegura bamushimira ibyiza yakoreye ikipe. Gahunda zirebana n’iterambere ry’ikipe nko kuganira n’abaterankunga byose byose biri gukorwa na Komite nshya ashizweho.
Buri
wese ari gusaba Sadate kuva ku izima agafata icyemezo cyo kwegura kuko nta mwanya
agifite muri Rayon Sports.
TANGA IGITECYEREZO