Ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol Brewery LTD bwamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports ku masezerano mashya azatuma iyi kipe yongerwa ibyo yagenerwaga n’umuterankunga wayo mukuru, harimo n’inkunga y’amafaranga izava kuri miliyoni 66Frws akagera kuri miliyoni 150Frws, nyuma y’ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.
Mu
minsi yashize ni bwo ibiganiro byari biri hafi kugana ku musozo hagati y’Uruganda
rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL) n’ikipe ya
Rayon Sports byahagararaga kubera kudahuza mu buyobozi bw’ikipe, byatumye Inama
y’Ubuyobozi y’Umuryango Rayon ihagarika Komite Nyobozi y’ikipe iyobowe na
Sadate Munyakazi.
Kuri
uyu wa Gatatu ku cyicaro cya SKOL mu Nzove, habereye ibindi biganiro bya nyuma
byibanze ku kumvikana ku masezerano mashya yaherukaga kwemeranywaho n’impande
zombi.
Nyuma
yo gusanga abagize Komite nshya yashyizweho n’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango
Rayon Sports ngo bacunge ikipe, babifitiye ububasha, impande zombi zemeranyijwe
ko amasezerano azasinywa ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020.
Bimwe
mu bikubiye mu masezerano mashya impande zombi zigomba gusinya, harimo kuzamura
umubare w’amafaranga uru ruganda rwahaga Rayon Sports buri mwaka akava kuri
miliyoni 66Frws akagera kuri miliyoni 150Frws buri mwaka.
Mu
bindi harimo ko SKOL yemeye kuzamurira agaciro imyambaro (yari isanzwe ihabwa agaciro ka
miliyoni 20 Frw), ikibuga cy’imyitozo, amacumbi y’abakinnyi, akabari n’icyokezo
n’ibindi bikorwa impande zombi zifatanyamo.
Amakuru
agera ku Inyarwanda avuga ko muri iki cyumweru ubuyobozi bwa Rayon Sports
buzahura n’abakinnyi kugira ngo bakemure ibibazo by’amafaranga bafitanye kugira
ngo n’abari ku mpera z’amasezerano bahabwe andi mashya, ikipe ibashe no kugura
abandi bakinnyi ikeneye dore ko hari n’abamaze kuyisohokamo berekeje mu yandi
makipe.
SKOL
kandi igomba kubanza guha Rayon Sports miliyoni 33 Frw nk’igice cya kabiri cya
miliyoni 66 Frw yayigombaga buri mwaka hanyuma izindi 33 Frw zikaba zarishyuye
umwenda iyi kipe yafashe mu mwaka ushize w’imikino.
TANGA IGITECYEREZO