Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS muri Amerika avuga ko Amerika y'Epfo yabaye ihuriro ry’icyorezo ku isi.
Ubuyobozi bwa OMS muri Amerika y'Amajyepfo buravuga ko kuri ubu coronavirus ikomeje
kwihuta cyane muri Burezili, Peru, Chili, El Salvador, Guatemala na Nikaragwa.
Umuyobozi wa OMS muri Amerika akaba n'umuyobozi w’umuryango
w’abibumbye wita ku buzima muri Amerika, Carissa Etienne, yavuze ko mu cyumweru
gishize Burezili yatangaje umubare munini w’abantu banduye coronavirus mu gihe
cy’iminsi irindwi kuva iki cyorezo cyahagera.
Kugeza ubu, Burezili imaze kugira abantu bangana n’ibihumbi 375.000 banduye coronavirus nk’uko imibare ya
kaminuza ya Johns Hopkins ibivuga, byibuze abantu 23.473 nibo bapfuye bazize
iyi virus.
Ku wa mbere, umubare w'abantu bapfa muri Burezile
wariyongereye cyane ndetse ubushakashatsi
bwakozwe na kaminuza ya Washington bwaburiye ko umubare w'abahitanwa n'iki cyorezo
muri iki gihugu ushobora kwiyongera inshuro eshanu ukagera ku bihumbi 125 mu ntangiriro za Kanama.
Kuri ubu Amerika y'Epfo yamaze guca ku Burayi no muri
Amerika mu kugira umubare munini w’abanduye
Src: News Agencies
TANGA IGITECYEREZO