Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, Iradukunda Eric ‘Radu’ wakiniraga Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri Police FC aho yasinye amasezerano y‘imyaka ibiri azakinira iyi kipe ishaka kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.
Radou
abaye myugariro wa kabiri usootse muri Rayon Sports mu gihe kitageze no ku
minsi irindwi, nyuma yuko Irambona Eric wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso
erekeje muri Kiyovu Sports m minsi ishize.
Radou
yasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari afite muri Rayon Sports yagezemo mu
2018, avuye muri AS Kigali.
Iyarwada
aenye ko uyu mukinnyi yasinye imyaka ibiri ku wa Gatanu, ariko impande zombi
zikaba zitifuzaga ko byamenyekana, ariko byarangiye bimenyekanye.
Biravugwa
ko Iradukunda Eric yaguzwe miliyoni 8 Frw, akazajya ahembwa ibihumbi 400 Frw
buri kwezi.
Radou
wari muri Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2018-2019, yari amaze
iminsi ari mu bifuzwa n’ikipe y’abashinzwe umutekano kimwe na Kimenyi Yves na
Rutanga Eric babanaga muri Rayon Sports.
Radou
usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasubiye muri Police FC
yakiniye imyaka itatu hagati ya 2013 na 2016 ubwo yerekezaga muri AS Kigali.
TANGA IGITECYEREZO