Mu ibaruwa ndende uyu muyobozi wa Rayon Sports yandikiye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda ‘RGB’ kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020, yarumenyesheje ko hari abantu biyitirira Rayon Sports ndetse ngo bashatse kuyigira iyabo ku ngufu mu nyungu zabo.
Ibi
bije nyuma y’ibibazo by’urusobe bimaze iminsi muri Rayon Sports, birimo n’ibyatumye
umuyobozi w’iyi kipe ahagarikwa na FERWAFA amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira
w’amaguru, ariko akaba yarajuriye.
Nyuma
yo guhagarikwa, abahoze bayobora iyi kipe bishyize hamwe mu cyo bise Akanama Ngishwanama ka Rayon Sports mu rwego rwo gufasha iyi kipe gusohoka muri bimwe
mu bibazo ifite, gusa ariko hari abatangiye kubona ko aka kanama kari kwitwara
nka komite nshya y’iyi kipe.
Ibi
byatumye umuyobozi mukuru w’iyi kipe Sadate Munyakazi yandikira RGB ibaruwa
ndende ikubiyemo byinshi bikurikira:
Kigali,
kuwa 22 Gicurasi 2020
Nº
….../ RAYON SPORTS/PR/2020
Madame
Umuyobozi Mukuru wa
R.G.B
- Kigali
Impamvu : Kugira icyo tuvuga
ku byatangajwe na NGARAMBE CHARLES.
Madame,
Twumvise
amakuru mu binyamakuru binyuranye ko hari Umuntu witwa NGARAMBE Charles
wabandikiye abamenyesha ko ari we uhagarariye Umuryango wa RAYON SPORTS imbere
y’amategeko, niba ari byo twagira ngo mudukundire tugire icyo tuvuga ku byo yanditse.
RAYON
SPORTS yavutse mu mwaka wa 1965 ivukira i Nyanza yahawe ubuzima gatozi n’iteka
rya Minisitiri N° 72/01 ryo kuwa 25 /05/1968, Itegeko N° 04 /2012 ryo kuwa 17
/02/2012 rigena Imitunganyirize n’Imikorere by’Imiryango nyarwanda itari iya
Leta mu ngingo yaryo ya 39 iteganya ko Imiryango nyarwanda itari iya Leta yari
isanzweho igomba guhuza imikorere n’amategeko ayigenga n'iri tegeko (Harmonizing functioning and statutes of national non – gouvernmental
organisations with this Law / Conformité des statuts et du fonctionnement des
organisations non – gouvernementales nationales à la présente loi).
Mu
ngingo yaryo ya 40 iteganya ko imiryango nyarwanda itari iya Leta isanzwe ifite
ubuzima gatozi ntiyongera kubusaba.
Mu
mwaka wa 2013 tariki ya 12 Kanama abantu bayoboraga Rayon Sports baricaye aho
kugira ngo bahuze Statut yacu n’itegeko nk'uko byateganywaga nIngingo ya 39
y’Itegeko navuze haruguru bashatse guhita bagira RAYON SPORTS iyabo ku ngufu
cyangwa bakoresheje amayeri, maze mu irangashingiro rya Statut bakoze icyo gihe
bavuga ko bashinze bundi bushya RAYON SPORTS muri uwo mwaka wa 2013 banavuga ko
ivukiye i Kicukiro ndetse ko abasinye kuri iyo statut aribo ba nyiri RAYON
SPORTS, ibi babikora bagamije kuyiyitirira no kunyereza RAYON SPORTS
bakoresheje amayeri ariko kandi babikora banyuranyije n’itegeko twavuze
haruguru mu ngingo yaryo ya 39 ndetse n'iya 40.
Nyuma
y'ibyo habaye Impaka z'urudaca muri RAYON SPORTS aho uwo muryango ufite Ikipe
ikunzwe n’abantu benshi yisanze iyobowe na Komite eshatu zitigeze zihuza imikorere,
ibi byatumye inzego zinyuranye zitugira inama maze mu nama Rusange y’Umuryango
wa RAYON SPORTS yo kuwa 22 Ukwakira 2017 yateraniye Sport View ifata imyanzuro
ikurikira :
1.
Hatowe amategeko shingiro ndetse n’amategeko ngenga mikorere y’Umuryango
2.
Hatowe Komite Imwe ihagarariye Umuryango imbere y’amategeko iyobowe na Bwana
Muvunyi Paul;
3.
Hemejwe ko abazajya bitabira Inteko Rusange ari abahoze ari aba Perezida ba
RAYON SPORTS, Abahagarariye amatsinda y’abafana (Fan Club), Umunyamuryango
uzajya abasha gutanga Umusanzu wemejwe kugira ngo witabire Inteko Rusange ;
4.
Manda yagizwe imyaka ibiri ;
Umuryango
wakomeje kuyorwa n'uwuhagarariye Umwe (Représentant légal) watowe ari we Bwana
Paul Muvunyi ndetse akoresha Inteko rusange zinyuranye harimo iyabereye
Kanyinya ndetse n’izindi. Manda ye irangiye tariki ya 14 /07 /2019 mu Nama
y’Inteko Rusange yateraniye TUZA IN mu Bugesera natorewe kuyobora Umuryango wa
RAYON SPORTS. Mu nama y’inteko Rusange yateranye tariki ya 19/01/2020 iteranira
kuri MUHAZI KING FISHER HOTEL twavuguruye amategeko shingiro yacu nk'uko
mubisanga ku nyandiko mvugo y'iyo nama musanga ku mugereka.
Ngarutse
ku bivugwa ko byanditswe na Bwana Ngarambe Charles aho avuga ko ari we
Représentant Légal ngo kuko ari we ugaragara mu nyandiko zatse ubuzima gatozi
muri RGB (nabyo akaba yarabikoze mu buryo bunyuranyije n’Itegeko), uretse ko
yabwatse mu buryo bunyuranyije n’itegeko ariko kandi ntabwo kuba ari we watse
ubuzima gatozi bisobanura kuzaba Représentant Légal ubuzima bwe bwose, kuko
yarasimbuwe ndetse ku mugereka mboherereje inyandiko mvugo y'ihererekanya
bubasha yakoze na Komite yamusimbuye. Icyo yitwaza ko hatandikiwe RGB
hamenyeshwa ko yasimbuwe iki nacyo ntikimuha ububasha bwo gukomeza kuba
Représentant Légal kuko yasimbuwe mu matora nawe ubwe yigiriyemo uruhare ndetse
mu nama y’Inteko rusange yatumije akanayobora yewe akanakora ihererekanya
bubasha.
Madame
Umuyobozi Mukuru tukaba twibaza aho yarari mu gihe cy’Imyaka yenda kugera kuri
ine asimbuwe ??? Mu by'ukuri nk'uko nabibagaragarije uburyo hashinzwe Umuryango
wa Rayon Sports mu mwaka wa 2013 binyuranye n’Itegeko ariko hejuru y'ibyo
icyabiteye ari nacyo gituma uyu munsi abantu badashaka ko RAYON SPORTS igira
umurongo ngenderwaho, ngo ikorere mu mu mucyo kandi itere imbere ari nawo
murongo dufite uyu munsi nka Komite ya RAYON SPORTS biterwa n'impamvu
zikurikira:
•
Abantu bakunda kuduruvanga muri RAYON SPORTS ni abafite ibyo bayishakamo
binyuranyije n’amategeko ndetse n'abayishakamo indonke;
•
Abantu nkabo ni abashaka guhisha amakosa yakozwe y’Imicungire y’Umutungo, uyu
murage ukaba warabaye karande muri RAYON SPORTS n'ushatse wese kuwuhindura
cyangwa kubikurikirana akaba agira ibibazo bikomeye atezwa n'abo bahoze bayobora
batifuza na gato ko ibyo byashyirwa ahagaragara.
•
Muri rya hererekanya bubasha ryakozwe na Bwana Ngarambe Charles igihe yatangaga
ubuyobozi hakaba harimo raporo ya Audit yo kuwa 03/03/2016 y'abari abagenzuzi ba
RAYON SPORTS igaragaza amakosa akomeye yakozwe n'abari abayobozi mu micungire
y’umutungo tutanibagiwe ibyagiye bigaragara mu igurisha ry’abakinnyi,
amafaranga yinjira kuri Stade tutazi irengero ryayo n’ibindi byinshi, Umuntu
wese ushaka kugira icyo abikoraho akaba ahura n’ibibazo nk’ibyo turimo guhura
nabyo aka kanya;
Madame
Umuyobozi Mukuru, twe nk’abayobozi ba RAYON SPORTS tukaba tudashobora
kureberera ibyo byose kuko byamunze Ubukungu bwa RAYON SPORTS ndetse bimunga
ubukungu bw’Igihugu kuko nk'ubu igenzura ry’Ikigo cy'igihugu gishinzwe kwinziza
Imisoro n’amahoro ryagaragaje ko hanyerejwe imisoro irenga Miliyoni 229 hagati
y’umwaka wa 2014; 2015; 2016 hakiyongeraho amadeni n’ibihombo birenga miliyari
y’amafaranga y’u Rwanda tukaba tubona igihe kigeze kugira ngo ibi byose
bisobanurirwe abanyamuryango n’abanyarwanda.
Mugire
amahoro
MUNYAKAZI
Sadate
Président et Représentant Légal wa Rayon Sports
Bimenyeshejwe
:
•
Madame Minisitiri wa Siporo
•
Bwana Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda
•
Umuyobozi Mukuru wa Police y’u Rwanda
•
Bwana Umuyobozi Mukuru wa RIB
•
Bwana Abayoboye RAYON SPORTS ( Bose)
•
Bwana Ngarambe Charles
Umugereka
•
Inyandiko mvugo y'ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari icyuye igihe
iyobowe na Ngarambe Charles
•
Raporo y’abagenzuzi ba Rayon Sports bagaragazaga ikoreshwa nabi ry’Umutungo yo
kuwa 03/03/2016
•
Inyandiko mvugo y’Inama y’Inteko Rusange ya RAYON SPORTS iheruka yo kuwa
19/01/2020
TANGA IGITECYEREZO