RFL
Kigali

Iradukunda Bertrand wakiniraga Mukura yasinye imyaka ibiri muri Gasogi United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2020 11:04
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, wari umaze imaka ibiri akinira ikipe ya Mukura VS, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Gasogi United, atera mugongo amakipe menshi yamwifuzaga arimo nayo mu karere.



Mu minsi ishize umuyobozi w’abafana ba Gasogi nited Angelibert Mutabaruka  atangaje ko Iradukunda Jean Bertrand yamaze gusina muri iyi kipe, ariko umuyobozi w’iyi kipe KNC ahita avuguruza aya makuru ayita ibihuha.

Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda yemeza ko uyu mukinnyi yasinyiye ikipe ya Gasogi United ku wa Gatandatu tariki 16/05/2020, gusa kugeza ubu bikaba bitaratangazwa ku mugaragaro nk’uko iyi kipe isanzwe ibigenza, aho ibinyuza ku rubuga rwayo rwa Twitter ndetse n’Urubuga rwa Interineti (Website).

Byavuzwe ko amafaranga yaguzwe uyu mukinnyi yatanzwe n’abafana ba Gasogi United bari  ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Budage nyuma yaho bemeye ko bashaka Kugurira ikipe yabo umwataka ukomeye .

Amakuru Inyarwanda ifite ni uko uyu musore ko yamaze Gusinyira ikipe ya Gasogi united FC amasezerano y’imyaka ibiri,  muri gahunda y’abafana ba Gasogi united FC bari kumugabane w’i burayi mu mujyi wa Frankfurt  mu budage.

Iradukunda Bertrand wakiniye amakipe nk’Isonga Fc, APR FC, Bugesera, Police Fc ndetse na Mukura VS, ni umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza mu Rwanda, aho kugeza ubu shampiyona yahagaze ku munsi wa 24 amaze gutsinda ibitego 12.


Iradukunda Bertrand yasinye imyaka ibiri muri Gasogi United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND