Abashinzwe gutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi bafatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, bamaze kwemeza ko Club Brugge ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka nyuma yuko shampiyona isubitswe ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Mu
kwezi gushize nibwo hafashwe icyemezo cyo gusoza shampiyona y’u Bubiligi imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus
cyarimo gifata indi ntera muri iki gihugu.
Icyo
gihe u Bubiligi ni cyo gihugu cya mbere cyafashe icyemezo cyo gusoza Shampiyona
tariki ya 2 Mata, ariko umwanzuro wa nyuma ufatirwa mu nama y’Inteko Rusange
yabaye ku wa Gatanu.
Shampiyona
yasubitswe Club Brugge ariyo yari iya mbere n’amanota 70 mu mikino 29 yari
imaze gukinwa, aho yarushaga amanota 15 KAA Gent ya kabiri mu gihe haburaga
umukino umwe ngo umwaka w’imikino usanzwe urangire, hakurikireho imikino ya
play-offs ihuza amakipe atandatu ya mbere, hakamenyekana iyegukana igikombe.
Iyi
nama yemeje ko Gent ya kabiri izaca mu majonjora yo gushaka itike y’amatsinda
ya UEFA Champions League mu mwaka utaha.
Charleroi
ya gatatu, yabonye itike ya Europa League mu gihe Antwerp na Standard Liège
zaca mu majonjora yo gushaka itike y’amatsinda.
Antwerp
ishobora kubona itike y’amatsinda ako kanya (igasimbura Charleroi) mu gihe
yatsinda umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu izahuramo na Club Brugge, uteganyijwe
tariki ya 3 Kanama 2020.
Waasland-Beveren
ikinamo Umunyarwanda Bizimana Djihad, niyo izamanuka mu cyiciro cya kabiri, ikazasimburwa
n’izatsinda hagati ya OHL na Beerschot, aho Beershot yatsinze1-0 mu mukino ubanza
wa play-offs.
Club Brugge yegukanye igikombe cya 17 mu mateka, kiba icya gatatu yegukanye mu myaka itanu ishize.
TANGA IGITECYEREZO