RFL
Kigali

Club Brugge yahawe igikombe cya Shampiyona y’u Bubiligi, Beveren ya Djihad imanuka mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/05/2020 11:49
0


Abashinzwe gutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi bafatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, bamaze kwemeza ko Club Brugge ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka nyuma yuko shampiyona isubitswe ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona.



Mu kwezi gushize nibwo hafashwe icyemezo cyo gusoza shampiyona y’u Bubiligi imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus cyarimo gifata indi ntera muri iki gihugu.

Icyo gihe u Bubiligi ni cyo gihugu cya mbere cyafashe icyemezo cyo gusoza Shampiyona tariki ya 2 Mata, ariko umwanzuro wa nyuma ufatirwa mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku wa Gatanu.

Shampiyona yasubitswe Club Brugge ariyo yari iya mbere n’amanota 70 mu mikino 29 yari imaze gukinwa, aho yarushaga amanota 15 KAA Gent ya kabiri mu gihe haburaga umukino umwe ngo umwaka w’imikino usanzwe urangire, hakurikireho imikino ya play-offs ihuza amakipe atandatu ya mbere, hakamenyekana iyegukana igikombe.

Iyi nama yemeje ko Gent ya kabiri izaca mu majonjora yo gushaka itike y’amatsinda ya UEFA Champions League mu mwaka utaha.

Charleroi ya gatatu, yabonye itike ya Europa League mu gihe Antwerp na Standard Liège zaca mu majonjora yo gushaka itike y’amatsinda.

Antwerp ishobora kubona itike y’amatsinda ako kanya (igasimbura Charleroi) mu gihe yatsinda umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu izahuramo na Club Brugge, uteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2020.

Waasland-Beveren ikinamo Umunyarwanda Bizimana Djihad, niyo izamanuka mu cyiciro cya kabiri, ikazasimburwa n’izatsinda hagati ya OHL na Beerschot, aho Beershot yatsinze1-0 mu mukino ubanza wa play-offs.

Club Brugge yegukanye igikombe cya 17 mu mateka, kiba icya gatatu yegukanye mu myaka itanu ishize.


Club Brugge yegukanye igikombe cya shampiyona y'u Bubiligi cy'umwaka w'imikino wa 2019/20





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND