RFL
Kigali

Mbabazi Milly Kamugisha uririmba muri Ambassadors of Christ yakoze mu nganzo avuga kuri Covid-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2020 18:23
0


Mbabazi Milly Kamugisha umaze imyaka 20 aririmba muri Korali Ambassadors of Christ yakoze mu nganzo avuga ku cyorezo cya Coronavirus abwira abantu uko bakwirinda iki cyorezo cyugarije Isi ndetse anabasaba gusenga Imana kuko ari yo iri hejuru ya byose.



Amazina ye asanzwe ni Mbabazi Milly, gusa yongeraho n'izina 'Kamugisha' ry'umugabo we. Mbabazi Milly Kamugisha atuye i Kanombe, Nyarugunga mu mujyi wa Kigali. Amaze imyaka irenga 20 aririmba muri Korali Ambassadors of Christ ifite ibigwi bikomeye mu Rwanda no muri Afrika yose muri rusange.

Mbabazi Milly Kamugisha yabwiye INYARWANDA ko mu myaka 20 amaze muri iyi korali, amaze kuyungukiramo ibintu byinshi atavuga ngo abirangize, ati "Nayungukiyemo byinshi sinabivuga ngo mbirangize gutyo kuko ni yo yandeze, inyigisha cyane gukorera Imana n'ibyiza byabyo".

Nubwo aririmba muri iyi Korali y'ubukombe, ananyuzamo agakora indirimbo ku giti cye aho amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; 'Ubuzima bwanjye', 'Mbere na mbere Imana', 'Nyemerera', 'Simama Imara' na 'Covid19' yakoze mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu gufasha abantu uko bakwirinda iki cyorezo agendeye kuri gahunda za Leta y'u Rwanda na OMS/WHO.


Mbabazi Milly Kamugisha yafashe ikaramu yandika indirimbo ivuga kuri Coronavirus

Mu gihe Isi yose yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus aho kugeza ubu abasaga Miliyoni 4.5 ari bo banduye iyi ndwara ku Isi hose, abishwe nayo bakaba barenga ibihumbi 300, mu gihe abayikize ari Miliyoni imwe n'ibihumbi 700, Mbabazi Milly Kamugisha yakoze mu nganzo avuga kuri iyi ndwara anatanga inama zafasha abantu n'Isi yose guhashya iyi ndwara.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mbabazi Milly Kamugisha yavuze ko icyamuteye gukora iyi ndirimbo, ari ukubera ko yasanze iki cyorezo gifite ubukana kugeza aho ubuzima ku Isi hose buhagarara abantu bakaguma mu ngo kandi batarwaye. 

Ati "Twatekereje kuyikora kubera buryo ki iki cyorezo gifite ubukana bwinshi, gituma isi yose ubuzima buhagarara, abantu baguma mu mazu atari uko barwaye, businesses zose zihagarara, amashuri, n'ibindi byose". Ubwo yasobanuraga ubutumwa yanyujije muri iyi ndirimbo ye yise 'Covid-19', yagize ati:

Ubutumwa burimo 'Akaje karemerwa, Covid-19 yaraje tubyemere, nimugire tubyakire, twese tubyakire, kandi tumenye ko kugeza ubu nta muti uriho uyivura, ku bw'ibyo icyo twakora ni ugushishikariza abantu kuyikumira. Icyo twakora ni ukugerageza uko dushoboye kwirinda icyo cyorezo tuguma mu rugo, dukaraba intoki kenshi dukoresheje isabune,... Ariko hejuru ya byose dusenge Imana kuko ni yo ishobora byose.

Mbabazi Milly arasaba abatuye isi gusenga cyane bagatabaza Imana 

Mbabazi Milly Kamugisha yavuze ko amaze gukora indirimbo zinyuranye yaba izo yashyize hanze ziri kuri shene ye ya Youtube ndetse n'izindi zitarajya hanze. Ati "Iyi indirimbo ije isanga izindi, si yo ya mbere nkoze ndi umwe. Hari n'izindi nyinshi, zimwe zigaragara kuri channel yanjye ya YouTube yitwa 'Mbabazi Milly Kamugisha', n'izindi zitarakorerwa amashusho ariko nzazikora buhoro buhoro".

Mu ndirimbo amaze gukora, inyinshi muri zo zigaragaza amashusho zakozwe na Jay Pro. Aba Producers bamutunganyirije indirimbo ze z'amajwi, yadutangarije ko batandukanye kuko harimo abo mu Rwanda ndetse n'abo muri Uganda mu mujyi wa Kampala.

Yagize icyo yisabira abantu bose bakunda umuziki, ati "Indirimbo zanjye ziri kuri Youtube channel yanjye iri mu mazina yanjye "Mbabazi Milly Kamugisha" ubishoboye wese yazireba, akanazisangiza abandi, agakora na Subscribe mu gihe azikunze kugira ngo inshyashya yose izajya ijyaho uzahite ubimenya".

Mbabazi Milly Kamugisha yadutangarije ko kuririmba muri korali no kuririmba ku giti cye, abifatanya no kuba umukontabure, kwikorera no kwita ku rugo rwe. Ati "Nyuma yo kuririmba, ndi umukontabure, nikorera imirimo yindi isanzwe no kwita ku rugo rwanjye".


Mbabazi Milly afatanya kuririmba muri Ambassadors of Christ no kuririmba ku giti cye

UMVA HANO 'COVID-19' INDIRIMBO NSHYA YA MBABAZI MILLY KAMUGISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND